AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Polisi yagiranye ibiganiro n'itangazamakuru, irisaba gukora kinyamwuga

Yanditswe Mar, 23 2019 13:45 PM | 4,680 Views



Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka  ku nshuro 25 Jenoside yakorewe Abatutsi, mu biganiro nyunguranabitekerezo hagati ya Police y’Igihugu, Minisiteri y'Ubutabera na Komisiyo ishinzwe kurwanya Jenoside CNLG, abanyamakuru basabwe kurangwa n’imikorere ya kinyamwuga mu kazi kabo birinda imvugo zishobora kubogama no gutangaza amakuru ashobora kubiba urwango, ibihuha, amakabyankuru no kubiba urwango.

Mu biganiro byabanjirije iki gikorwa, urwego rw’abanyamakuru bigenzura RMC, urwego ngenzura mikorere RURA, ndetse n'Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB bose bahuriza ku kuba  muri iki gihe Isi igezemo y’ikoranabuhanga rikataje rya 'digital', abanyamakuru bafite inshingano yo gukora kinyamwuga, bagatangazamakuru y’ukuri, birinda ibihuha, amakabyankuru, kwirinda ruswa, birinda amakuru yabiba urwango mu bantu [Hate Speeches], ndetse no kwirinda amakuru yabiba ubugizi bwa nabi[Violence].

Bamwe mu banyamakuru bitabiriye ibi biganiro bavuga ko hari byinshi babyungukiyemo bijyanye n'imikoranire n'inzego z'umutekano mu gihe wasangaga akenshi izi nzego zigongana, ubu zikaba zuzuzanya.

Umunyamabanga wa komisiyo ishinzwe kurwanya Genocide CNLG Dr Jean Damascène Bizimana, avugako mu rwego kurwanya Jenoside n'ingengabitekerezo yayo  abanyamakuru bafite uruhare rukomeye mu kwigisha abaturage kandi batangaza amakuru y’ukuri ku mateka y’u Rwanda.

Agaruka kuri gahunda ziteganijwe mu gihe cyo kwibuka ku nshuro ya 25, yagaragajeko harimo zimwe mu mpinduka zirimo zijyanye no gufasha abaturage kwibuka ariko bitabangamiye imirimo yabo ibatunze, bitewe n’uko abanyarwanda benshi bamaze gusobanukirwa amateka yabo.

Minisitiri w’Ubutabera Johnston Busingye akaba anayoboye Minisiteri ifite mu nshingano Polisi y'Igihugu yasabye abanyamakuru bo mu Rwanda ndetse n’Abanyarwanda muri rusange kurwanya icyaha icyo aricyo cyose, kuko kigira ingaruka zikomeye kuri muryango nyarwanda mu nzego zose.

Ubushakashatsi bwashyizwe ahagaragara mu myaka ibiri ishize na Komisiyo yo kurwanya Genocide, ku kigero cy’ingengabitekerezo ya Genocide kuva mu 1994-2015 bwagaragajeko ingengabitekerezo ya genocide yagabanutse ku kigero cya 87%, bigaragazako imyumvire y’abaturage yagiye ihinduka.

Muri ibi biganiro, Polisi y’u Rwanda yasabye abaturage kwitabira serivise zitangwa nayo mu gihe cyo kwibuka ndetse no mu bihe bisanzwe mu gukumira ibyaha, bahamagara ku nimero zayo zitishyirwa zitabwa n’ababishinzwe bakora amasaha 24/24, muri call centre yagaragarijwe abanyamakuru. 


Inkuru ya Bienvenue Redemptus



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura