Yanditswe Mar, 28 2016 17:25 PM | 3,021 Views
Perezida wa repubulika Paul Kagame ubwo yatahaga ku mugaragaro uruganda rutunganya amazi rwa Nzove, yasabye abanyarwanda gufata neza ibikorwaremezo by'amazi no kuyabyaza umusaruro uko bikwiriye. Ni uruganda rwuzuye mu mezi 11 rutanga m3 ibihumbi 25 buri munsi rukazafasha igihugu kuzigama miliyoni zisaga 700 buri mwaka kubera ikoranabuhanga rwifashisha.
Perezida Paul KAGAME yanatambagijwe ibice binyuranye bigize
uru ruganda, yerekwa inzira zinyuranye amazi anyuramo atunganywa kugeza yizewe
ko yakoreshwa. Ni uruganda rutunganya ku munsi m3 ibihumbi 25 ku
ikubitiro, ariko rukazongererwa ubushobozi mu gihe kitarenze umwaka rukazajya
rutanga m3 ibihumbi 40.
Umukuru w'igihugu yavuze ko iki ari igikorwa gikomeye mu mibereho y'abanyarwanda bityo asaba ko bakwiye kwita kuri aya mazi ariko bakanayabyaza umusaruro, "Ndasaba rero ko abanyagihugu: abayobozi n'abaturage ko twakomeza gufatanya kdi tukarinda ibikorwaremezo nk'ibi byakozwe, byashyizweho tukabikoresha neza mu kuduha agaciro tubishakamo k'amazi meza, noneho ubwo igiciro cy'amazi azatugeraho kigabanyutse tuzayakoresha neza ku bwinshi twishyure noneho tubone n'ukuntu ibivuyemo twashobora gutanga amazi ahandi ataragera"
Uruganda rwa Nzove rwubatswe guhera mu kwezi wa 3 umwaka ushize ku bufatanye na Culligan International, sosiete y'abanyamerika imaze imyaka 75 yubaka inganda nk'izi hirya no hino ku isi. Rwatanzweho miliyoni 7,4 z'amadolari y'amerika kandi iyi sosiyete yiyemeje gufungura vuba ishami ryayo i Kigali rizafasha akarere ka Afrika y'iburasirazuba.
Ubusanzwe ikigo gikwirakwiza amazi, isuku n'isukura(WASAC) cyari cyatunganyaga m3 ibihumbi 65 ahabwa abatuye mu mugi wa Kigali, kikaba ubu gihise kigera kuri m3 ibihumbi 90, mu gihe hakenewe nibura m3 ibihumbi 110 ku munsi. Intego ni uko mu kwezi kwa mbere umwaka utaha hazaba haboneka amazi ahagije umujyi wose wa kigali. Naho mu 2020 abanyarwanda bose bazaba barabonye amazi meza.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru