Yanditswe Mar, 30 2019 12:25 PM | 4,919 Views
Prezida wa Republika Paul Kagame yifatanyije n'abatuye mu Karere ka Kicukiro mu muganda ngaruka-kwezi aho yavuze ko ibikorwa by'umuganda bikwiye kuba umuco w'Abanyafurika bose.
Abayobozi mu nzego zitandukanye mu muryango wa Afrika y'i Burasirazuba
bari mu mwiherero mu Rwanda, bifatanyije n'abanya Kigali mu muganda
ngarukakwezi w'ukwezi kwa Werurwe 2019.
Ni umuganda wakorewe ku rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza-Kicukiro aho hakozwe isuku mu nkengero z'urwibutso no gutunganya inzira z'amazi zirukikije.
Aba bayobozi banatunganyije ubusitani butunganywa hafi y'uru rwibutso buzafasha abarusura kuba baharukira kdi bakanahamenyera amateka ya Jenoside muri rusange.
Aba bayobozi mu muryango wa Afrika y'i Burasirazuba banasuye Urwibutso rwa Nyanza ndetse bashyira Indabo ku mva ishyinguyemo Abatutsi bari bahungiye ahahoze Ari ETO-Kicukuro bakaza kwicwa tariki 11 Mata 1994 nyuma y'uko ingabo z'umuryango w'abibumbye zari zihakambitse zibatereranye.
Abayobozi batandukanye mu muryango wa Afrika y'i Burasirazuba bamaganye abakoze Jenoside kandi basaba Ko aho bari hose bakurikiranwa, gusa banashima ibikorwa by'umuganda kuko ari umwihariko w'u Rwanda bikaba n’umuco mwiza ukwiye gukwira mu Banyafrika bose.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
2 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
3 hours
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
5 hours
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru