AGEZWEHO

  • Rutsiro: Miliyari 2 zigiye gukoreshwa mu gusana umuhanda Kivu Belt – Soma inkuru...
  • Gicumbi: Abantu 7 bakubishwe n'inkuba umwe arapfa – Soma inkuru...

Perezida Ruto yasuye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon

Yanditswe Apr, 04 2023 18:25 PM | 114,839 Views



Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwa Perezida wa Kenya mu Rwanda, Dr William Ruto yasuye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Carnegie Mellon aho bagiranye ibiganiro byibanze kuruhare rw'urubyiruko mu iterambere ry'umugabane wa Afurika.

Ubwo yaganiraga n'urubyiruko rurimo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri iyi Kaminuza ya Carnegie Mellon, Perezida wa Kenya Dr William Ruto yavuze ko Afurika ifite ejo heza kuko ifite ibikenewe byayifasha mu iterambere ryayo nkuko yabigarutseho.

Muri ibi biganiro kandi Perezida William Ruto yagaragarije uru rubyiruko ko ariyo mizero y'ejo heza h'Afurika, bityo abasaba gushyiraho umwete mubyo bakora kugira ngo bazane impinduka zikenewe kuri uwo mugabane.

Muri ibi biganiro kandi abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bagize umwanya wo kubaza ibibazo Dr William Ruto, bimwe mu bibazo byagarutsweho byibanze ku kibazo cy'ubushomeri bugaragara mu rubyiruko rwa Afurika.

Perezida Ruto yavuze ko icya mbere ari ukubaka ubushobozi bw'urubyiruko binyuze mu burezi buboneye, ku buryo batiga gusa ngo babone akazi ahubwo bakiga mu buryo butuma nabo bihangira imirimo.

Uruzinduko rwa Prezida wa Kenya Dr William Ruto rwatangiye kuri uyu wa 2 bikaba biteganyijwe ko ruzamara iminsi ibiri.


Ntete Olive



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho

General Gatsinzi Marcel yashyinguwe

Ingabo za Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda

U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC

Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye

Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 202

RDF yatangaje ko ntaho ihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba

Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF