Yanditswe Apr, 04 2023 18:25 PM | 114,839 Views
Ku munsi wa mbere w'uruzinduko rwa Perezida wa
Kenya mu Rwanda, Dr William Ruto yasuye abanyeshuri biga muri Kaminuza ya
Carnegie Mellon aho bagiranye ibiganiro byibanze kuruhare rw'urubyiruko mu
iterambere ry'umugabane wa Afurika.
Ubwo yaganiraga n'urubyiruko rurimo kwiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza muri iyi Kaminuza ya Carnegie Mellon, Perezida wa Kenya Dr William Ruto yavuze ko Afurika ifite ejo heza kuko ifite ibikenewe byayifasha mu iterambere ryayo nkuko yabigarutseho.
Muri ibi biganiro kandi Perezida William Ruto yagaragarije uru rubyiruko ko ariyo mizero y'ejo heza h'Afurika, bityo abasaba gushyiraho umwete mubyo bakora kugira ngo bazane impinduka zikenewe kuri uwo mugabane.
Muri ibi biganiro kandi abanyeshuri bo muri iyi Kaminuza bagize umwanya wo kubaza ibibazo Dr William Ruto, bimwe mu bibazo byagarutsweho byibanze ku kibazo cy'ubushomeri bugaragara mu rubyiruko rwa Afurika.
Perezida Ruto yavuze ko icya mbere ari ukubaka ubushobozi bw'urubyiruko binyuze mu burezi buboneye, ku buryo batiga gusa ngo babone akazi ahubwo bakiga mu buryo butuma nabo bihangira imirimo.
Uruzinduko rwa Prezida wa Kenya Dr William Ruto rwatangiye kuri uyu wa 2 bikaba biteganyijwe ko ruzamara iminsi ibiri.
Ntete Olive
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru