AGEZWEHO

  • Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye – Soma inkuru...
  • Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami – Soma inkuru...

Perezida Touadéra mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe Oct, 27 2022 12:34 PM | 100,090 Views



Perezida wa Repubulika Paul Kagame, ku wa Gatatu, yakiriye mugenzi we wa Repubulika ya Santarafurika Faustin Archange Touadéra uri mu Rwanda mu ruzinduko rw’akazi.

Aba bakuru b'ibihugu byombi bagiranye ibiganiro kuri politiki ndetse n'ubufatanye bukunze kuranga ibihugu byombi ku bijyanye n'umutekano n'ibindi.

Perezida Touadera yaherukaga mu Rwanda muri Kanama umwaka ushize.

Icyo gihe uruzinduko rwa Perezida wa Santrafurika mu Rwanda rwongeye kugaragaza ubushake bw'impande zombi, bwo gushimangira ubufatanye n'ubutwererane hagamijwe iterambere n'imibereho myiza by'abababituye nk’uko byagarutsweho na ba perezida Kagame na Touadera mu ntangiriro y'uru ruzinduko.

Perezida Kagame yagize ati “U Rwanda rwishimiye gufatanya n'abaturage ba Santrafurika mu guharanira amahoro, ubwiyunge n'uburumbuke. Isinywa ry'aya masezerano rizafasha gushimangira kurushaho imibanire yacu bitume ubushobozi bwinshi dufite buzana impinduka mu bukungu n'imibereho myiza y'abaturage mu bihugu byacu. Ubutwererane burambye kuri uyu mugabane ni ingenzi cyane kuri twese kugirango tugere ku byo tugamije.”

Perezida Touadera yagize ati “Abanya Santrafrika n'Abanyarwanda basangiye ahazaza. Uruzinduko rwacu i Kigali kandi ruduhaye uburyo bwo kubaka ubutwererane burushijeho gukomera no kungurana ibitekerezo ku nyungu duhuriyeho haba hagati yacu twembi, mu karere no ku rwego mpuzamahanga.”

Gushimangira ubutwererane hagati y u Rwanda na Santarafurika  byagaragajwe n'amasezerano yasinywe hagati y'impande zombi arimo ayerekeye ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, kubaka inzego z'umutekano muri Santrafurika, gutwara abantu n'ibintu ndetse n'igenamigambi mu bukungu.


Ruth RWAGASORE



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo w

Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami

Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imb

Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge

Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’ama

Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana

Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n

Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubir