AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga rwa Somalia yatangiye urugendo shuri mu Rwanda

Yanditswe Nov, 09 2021 17:28 PM | 37,727 Views



Guhera kuri uyu wa Kabiri, Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga wa Somalia, Bashe Yusuf Ahmed n’intumwa ayoboye batangiye urugendo shuri mu Rwanda, rugamije kureba uko barushaho guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw'ubutabera muri icyo gihugu.

Bashe Yusuf Ahmed yavuze ko uru rugendo arimo we n’intumwa ayoboye rugamije kumenya imikorere n’imikoreshereze y’uburyo bukomatanyije bw’Ikoranabuhanga mu micungire y’imanza.

Avuga kandi ko hari uburyo nk’ubu bagitangira gukoresha, ariko bakifuza gukoresha nk’ubw'u Rwanda kugira ngo barusheho kunoza serivisi batanga.

Yagize ati "Dufata icyemezo cyo kuza mu Rwanda kwari ukugira ngo tumenye uko iri koranabuhanga rikora n'uko ryubatswe, uburyo rifasha mu gutanga ubutabera buboneye ku baturage, niturishyira mu bikorwa twizeye ko bizafasha urwego rw'ubutabera rwa Somalia gutanga ubutabera bukwiye ku rugero rwiza kandi binyuze mu mucyo binadufasha kugabanya ruswa."

Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga mu Rwanda, Dr. Faustin Ntezilyayo avuga ko urugendo shuri rwa Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga wa Somalia ari urufunguzo rwo kurushaho gushimangira imikoranire hagati y'inzego z'ubucamanza mu bihugu byombi.

Ati "Icyo bivuze ni ubufatanye hagati y'ubucamanza hagati y'ibihugu byacu kubera ko imicire y'imanza igenda yivugurura, ni ngombwa ko buri gihugu gifatanya n'ibindi bihugu hagamijwe ko abantu barushaho gufatanya harebwa uko buzuza inshingano zabo."

Ikoranabuhanga mu micungire y’imanza ryatangiye gukoreshwa mu mwaka wa 2016. 

Leta y’u Rwanda yiyemeje kurikoresha kugira ngo umuturage abone serivisi zinoze nko kwihutisha imiburanishirize y’imanza no kurwanya  ruswa.

Fiston Felix Habineza



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama