AGEZWEHO

  • Perezida Kagame yagize Jean Bosco Ntibitura Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba – Soma inkuru...
  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...

Perezida wa Madagascar Andry Rajoelina yaje mu ruzinduko rw'akazi mu Rwanda - Amafoto

Yanditswe Aug, 06 2023 20:37 PM | 26,521 Views



Kuri iki Cyumweru, Perezida wa Madagascar, Andry Rajoelina yageze mu Rwanda mu ruzinduko rw'akazi ruzamara iminsi itatu.

Kuri uyu mugoroba nibwo indege imuzanye yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali I Kanombe aho yakiriwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Dr Vincent Biruta.

Uru ruzinduko rwa Perezida Andry Rajoelina mu Rwanda rukurikiye urwo Perezida Paul Kagame, yagiriye muri Madagascar mu kwezi kwa 6 muri 2019 aho bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza isabukuru y’ubwigenge bwa Madagascar, isabukuru yari yizihijwe ku nshuro ya 59.

U Rwanda na Madagascar bifitanye amasezerano y'ubufatanye yasinywe hagati y'ibigo by'iterambere mu bihugu byombi mu kwezi kwa Gashyantare muri 2019.

Ni amasezerano agamije ishoramari ku mpande zombi ndetse no gusangira ubunararibonye bugamije kubaka ubushobozi n'ubunyamwuga muri ibi bigo byombi.

Biteganijwe ko no muri uru ruzinduko rwa Perezida Rajoelina mu Rwanda ibihugu byombi bizasinyana amasezerano anyuranye y’ubufatanye mu nzego zitandukanye.

Perezida Andry Rajoelina yakiriwe na Minisitiri w’ Ububanyi n’amahanga w’ u Rwanda Dr Vincent Biruta. Photo: GoR


Cyubahiro Bonaventure



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika