Yanditswe May, 27 2023 18:12 PM | 84,612 Views
Perezida Paul Kagame yahamagariye buri wese kwita ku byagezweho no kubibungabunga, kuko ari umukoro n’inshingano buri wese afite ku giti cye no ku gihugu.
Ibi Umukuru w’igihugu yabitangarije mu muganda usoza uku kwezi kwa Gatanu wabaye kuri uyu wa Gatandatu.
Muri pariki ya Nyandungu iri mu gishanga cya Nyandungu mu mujyi wa Kigali, niho Perezida Kagame yakoreye umuganda wo kuri uyu wa Gatandatu usoza ukwezi kwa Gatanu.
Perezida Kagame ari kumwe na Madame Jeannette Kagame bateye ibiti bitandukanye muri iyi pariki mu rwego rwo gukomeza kuyibungabunga n’urusobe rw’ibinyabuzima biyirimo.
Ni umuganda kandi wanitabiriwe n’abashyitsi bari mu Rwanda, bitabiriye irushanwa nyafurika rya Basketball, Basketball Africa League.
Umukuru w’igihugu yabashimiye kuba bifatanyije n’abanyarwanda mu bikorwa by’umuganda, ashimangira akamaro kawo.
"Umuganda uhuriza hamwe abaturage mu bikorwa by’inyungu rusange birimo gukora isuku aho batuye barengera ibidukikije, bagatera ibiti ndetse bakabungabunga ibyo tumaze kubaka. Tunafasha kandi abatishoboye bafite ibibazo nk’iby’amacumbi tukabubakira, tukubaka amashuri kuburyo niyo bitakuzura dutanga umusanzu munini hafi yo kubyuzuza. Turashimira rero abashyitsi bari hano babonye umwanya wo kwifatanya natwe mu bikorwa by’uyu munsi."
Ahereye kuri abo bashyitsi nabo bateye ibiti muri pariki ya Nyandungu, Umukuru w’igihugu yagaragaje ko kubungabunga ibyagezweho ari inshingano ya buri wese.
"Ibiti mwateye hano mushyireho amazina yanyu hanyuma mujye muza no kureba uko bimeze. Ku bandi rero batari kumwe natwe hano, iteka mpora nifuza ko tuzirikana ko kubaka binganya agaciro no kurinda cyangwa kubungabunga ibyo wubaka kubera impamvu iba yaratumye ubyubaka. Ubutumwa rero burumvikana kandi burasobanutse ku baturage bacu, dukeneye gukora ibindi byinshi kandi byiza mu byo dukora byose harimo no kurinda buri kintu cyose twubatse."
Nyandungu Weltland Eco-tourism Park, ni pariki iri ku buso bwa hegitari 120 ikaba imaze umwaka ifunguwe ku mugaragaro.
Iri neza neza mu gishanga cya Nyandungu cyatunganyijwe kigahinduka pariki ishingiye ku bikorwa byo kubugabunga urusobe rw’ibinyabuzima.
Divin Uwayo
Brig.Gen Rwivanga yasabye abiga muri RICA gusigasira ibyo u Rwanda rwagezeho
Jul 07, 2023
Soma inkuru
General Gatsinzi Marcel yashyinguwe
Mar 16, 2023
Soma inkuru
Ingabo Congo zongeye kurasa ku butaka bw'u Rwanda
Jun 10, 2022
Soma inkuru
U Rwanda rwamaganye amakuru avuga ko RDF ifasha abarwanya FARDC
Mar 29, 2022
Soma inkuru
Abayobozi b'inzego z'ubuzima mu ngabo zo muri EAC mu nama ku bufatanye
Feb 17, 2022
Soma inkuru
Perezida Kagame yashimye inzego z'umutekano ku bwitange zagaragaje muri 2021
Dec 30, 2021
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda zatangaje ko ntaho zihuriye n'ibikorwa by'abahoze ari abarwanyi ba ...
Nov 09, 2021
Soma inkuru
Col Karuretwa yagizwe Brig General, anagirwa umuyobozi muri RDF
Nov 05, 2021
Soma inkuru