Yanditswe Nov, 01 2018 21:02 PM | 28,953 Views
Perezida wa sena Bernard Makuza yakiriye mu biro bye itsinda ry'abadepite bo muri Sénégal bahagarariye iki gihugu mu nteko ishinga amategeko nyafurika. Ibiganiro byabo byagarutse ku mubano w'ibihugu byombi, ndetse n'uw'inteko zishinga amategeko.
Aba badepite bavuga ko imiterere ya sena y'u
Rwanda ifasha abasenateri gusohoza neza inshingano zabo, kandi ko n'ubwo muri
Sénégal nta sena ihari, bashobora kuyigiraho byinshi. Bavuga ko u Rwanda na
Sénégal buhuriye kuri byinshi, mu birebana no kugena ingengo y'imari hibandwa
cyane ku guteza imbere abatishoboye no kutihanganira ruswa.
Bavuga kandi ko ushingiye ku bimaze kugerwaho, u Rwanda ari urugero ku bindi bihugu by'afurika, ko nyuma y'ibihe bikomeye igihugu gishobora kwiyubaka no kwigira.
Aba badepite bo muri Sénégal kandi banemeza ko
bashingiye ku mubano w’ibihugu byombi, hari amahirwe menshi yo gushyigikira
umukandi w'u Rwanda ku mwanya w'umunyamabanga mukuru w'ihuriro ry'inteko
zishinga amategeko nyafurika, mu matora ateganyijwe mu cyumweru gitaha, akorwa
n'abaperezida b'inteko zishinga amategeko za Afurika.
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru