AGEZWEHO

  • RIB yafunze abantu 39 bakurikiranweho ibyaha by’ingengabitekerezo ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Diego Aponte uyobora Ikigo Mpuzamahanga cy’Ubwikorezi bwo mu mazi yasuye Urwibutso rwa Kigali – Soma inkuru...

Perezida wa Sena Dr Kalinda avuga ko u Rwanda rumaze gukora byinshi mu kurwanya ruswa

Yanditswe Jan, 27 2023 17:10 PM | 5,818 Views



Ihuriro ry’abagize inteko ishinga amategeko baharanira kurwanya ruswa, APNAC barasaba ko habaho ivugururwa ry’amategeko ibyuho  bibangamira inzego zishinzwe gukurikirana abarya ruswa  n’abigwizaho imitungo mu buryo butemewe n’amategeko.

Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr Francois Xavier Kalinda avuga ko Leta y’u Rwanda imaze gukora byinshi mu kurwanya ruswa, ariko hakiri byinshi byo gukora kandi birasaba ubufatanye bwa buri wese.

Mu nama nyunguranabitekerezo yahurije hamwe izi ntumwa za rubanda n’abahagarariye inzego za Leta n’imiryango irwanya ruswa n’akarengane, umuyobozi nshingwabikorwa wa Transparency International Rwanda, Mupiganyi Apollinaire yagaragaje ko hari amategeko y’u Rwanda akeneye kunozwa kugira ngo ikibazo cy’abatandikisha imitungo bagamije guhisha amakuru y’inkomoka yayo cyangwa kunyereza imisoro gikemuke.

Bamwe mu bagize inteko ishinga amategeko bavuze ko iki kibazo giteye inkeke, basaba ko  ahakenewe gushyirwaho  amategeko cyangwa kuvugurura asnzwe byakorwa ariko basaba n’inzego zifite inshingano yo gukumira ruswa kongera imbaraga zikoreshwa mu guhangana n’ibi bibazo.

Umuvunyi mukuru, Nirere Madeleine yavuze ko  imibare y'ayobozi n'abanyapolitike bagomba kumenyekanisha imitungo buri mwaka igeze kuri 24%, ariko bikaba biteganijwe ko umwaka utaha bazaba bageze nibura kuri 50%.

Abitabiriye ibi biganiro basabye inzego zibishinzwe  ko amategeko akigaragaramo ibyuho bya ruswa harimo itegeko rigenga amasosiyete  y'ubucuruzi cyane cyane ingingo yaryo ya 116.  Hemejwe kandi ko hakomeza kunononsora umwanzuro werekeye ishyirwaho ry'itegeko ryihariye rigamije guteza imbere ubunyangamugayo no kumenyekanisha nyirumutungo nyawe.

Jean Paul Maniraho



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Impunzi z’i Kigeme ntizigihagaritse umutima kubera ibiza

Rubavu: Uko hahanzwe imishinga ikomeje gufasha mu iterambere ry'abarokotse

NEC yasobanuye ibisabwa ku baziyamamariza ku mwanya w’Umukuru w’Igih

Perezida Kagame yasabye ba ofisiye bashya ba RDF kwanga ubugwari n’ububwa,

Ba ofisiye 624 bashya binjijwe mu Ngabo z’u Rwanda (Amafoto)

Ibyihariye kuri Dr Jean Baptiste Habyarimana wazize kurwanya umugambi wa Jenosid

Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente yakiriye Minisitiri w'Ibikorwaremezo m

Guverineri Mugabowagahunde yasabye Abayisilamu gukomeza kwitabira ibikorwa byo #