AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Perezida wa Sena yashimye iterambere Akarere ka Nyagatare kagezeho

Yanditswe Jul, 30 2022 19:46 PM | 111,491 Views



Perezida wa Sena,  Dr Iyamuremye Augustin yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bigateza imbere, kakaba ak'ubuhinzi n'ubworozi abasaba gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagakomeza gutera imbere.  

Izi ni impanuro yabahaye ubwo yifatanyaga nabo mu muganda aho yanashimye iterambere bamaze kugeraho.

Mu muganda rusange usoza ukwezi, abasenateri bifatanijemo n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare ni uwo gutunganya ishyamba rikomye ryegereye umujyi wa Nyagatare ku mugezi w’umuvumba, aho hatemwe ibihuru bigaragara ko bidakenewe cyangwa se bishobora kubangamira iryo shyamba ry’ibiti bya kimeza bita imikinga.

Dr. Iyamuremye avuga ko  nk’umuntu wakoze mu nzego z’ubuyobozi bw’igihugu igihe kirekire, aka karere ka Nyagatare azi uko kari kameze nyuma y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse na mbere yaho, aho yemeza ko ahanini kari ishyamba, ariko abaturage bakagezemo barakavugurura bashingiye ku mahirwe Leta yabo yabahaye, ubu kakaba ari akarere kahindutse ikigega cy'igihugu mu buhinzi n'ubworozi, ndetse n’umujyi wa Nyagatare ukaba ugenda utera imbere.

Ku ruhande rw’abaturage nabo bashimangira ko bakomeje urugendo rwo kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubutak  bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi.

Hari ibyifuzo abaturage mu ngeri zitandukanye bagejeje ku basenateri basaba ko byakorwaho ubuvugizi, ku isonga akaba ari ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga.

Iki  kibazo bivugwa ko cyiri no mu gihugu hose,  Perezida  wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yijeje abaturage ko kizakorwaho ubuvugizi.

Maurice Ndayambaje



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage