Yanditswe Jul, 30 2022 19:46 PM | 111,491 Views
Perezida wa Sena, Dr Iyamuremye Augustin yabwiye abaturage bo mu karere ka Nyagatare ko leta y’u Rwanda yashyize imbaraga nyinshi mu bikorwa bigateza imbere, kakaba ak'ubuhinzi n'ubworozi abasaba gukomeza kubyaza umusaruro ayo mahirwe bagakomeza gutera imbere.
Izi ni
impanuro yabahaye ubwo yifatanyaga nabo mu muganda aho yanashimye iterambere bamaze kugeraho.
Mu muganda rusange usoza ukwezi, abasenateri bifatanijemo n’abaturage bo mu karere ka Nyagatare ni uwo gutunganya ishyamba rikomye ryegereye umujyi wa Nyagatare ku mugezi w’umuvumba, aho hatemwe ibihuru bigaragara ko bidakenewe cyangwa se bishobora kubangamira iryo shyamba ry’ibiti bya kimeza bita imikinga.
Dr. Iyamuremye avuga ko nk’umuntu wakoze mu nzego z’ubuyobozi
bw’igihugu igihe kirekire, aka karere ka Nyagatare azi uko kari kameze nyuma
y’urugamba rwo kubohora igihugu ndetse na mbere yaho, aho yemeza ko ahanini kari
ishyamba, ariko abaturage bakagezemo barakavugurura bashingiye ku mahirwe Leta
yabo yabahaye, ubu kakaba ari
akarere kahindutse ikigega cy'igihugu mu buhinzi n'ubworozi, ndetse n’umujyi wa
Nyagatare ukaba ugenda utera imbere.
Ku ruhande rw’abaturage nabo bashimangira ko bakomeje urugendo rwo kubyaza umusaruro amahirwe bafite yo kugira ubutak bukorerwaho ubuhinzi n’ubworozi.
Hari ibyifuzo abaturage mu ngeri zitandukanye bagejeje ku basenateri basaba ko byakorwaho ubuvugizi, ku isonga akaba ari ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro by’ubwishingizi bw’ibinyabiziga.
Iki kibazo bivugwa ko cyiri no mu gihugu hose, Perezida wa Sena Dr. Iyamuremye Augustin yijeje abaturage ko kizakorwaho ubuvugizi.
Maurice Ndayambaje
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru