Yanditswe Jan, 03 2019 22:35 PM | 72,344 Views
Ambasaderi James Musoni yashyikirije Perezida Emmerson Mnangagwa, impapuro zimwerera guhagarira u Rwanda muri Zimbabwe.
Musoni yatanze izo mpapuro mu gitondo cyo kuri uyu wa kane aho yanagiranye ibiganiro na Perezida Emmerson Mnangagwa wamubwiye yashimishijwe cyane n’urugendo Perezida wa Repubulika Paul Kagame, aherutse kuhagirira ubwo yitabiraga umuhango w’irahira rye.
Ambasaderi Musoni nawe yishimiye ibiganiro kandi anashyikiriza Mngangagwa ubutumwa bw’umubano mwiza yahawe na Perezida Paul Kagame.
Mu Kwakira umwaka ushize nibwo Musoni yagizwe ambasaderi mushya w’u Rwanda muri Zimbabwe akaba aribwo bwa mbere u Rwanda rugize ambasade muri icyo gihugu, ubundi inyungu z’u Rwanda, muri icyo gihugu zacungwaga na ambasaderi w’u Rwanda muri Afurika y’Epfo.
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru