AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida wa sena ya Kenya ari mu ruzinduko mu Rwanda

Yanditswe Mar, 21 2019 15:36 PM | 6,021 Views



Perezida wa sena ya Kenya, Lusaka KENNETH ari mu ruzinduko rw'iminsi 5 mu Rwanda. Mu gitondo cyo kuri uyu wa kane, aherekejwe na mugenzi we w'u Rwanda,  Bernard MAKUZA, Rt. Hon. Ken Lusaka yasuye urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Kigali, aho yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yaho, yasuye ingoro ndangamateka y'urugamba rwo guhagarika Jenoside iri mu Nteko Ishinga Amategeko.

Rt. Hon. Ken Lusaka yavuze ko biteye agahinda uburyo abantu bazize ubwoko bwabo akemeza ko kugira ngo umuntu asobanukirwe neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi agomba gusura urwibutso.

Avuga ko nk'umuyobozi, agomba guharanira ko nta handi ku Isi Jenoside ikwiye kongera kuba, bakarwanya ikiyiganishaho cyose.

Avuga kandi ko abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bakwiye gushakishwa aho bari hose ku Isi bagahanwa.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura