AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

Perezida w'u Rwanda n'uwa Zambia bagiranye ikiganiro n'abanyamakuru

Yanditswe Feb, 22 2018 18:23 PM | 15,739 Views




Perezida wa Repubulika ya Zambia Edgar Lungu avuga ko igihugu cye kizakomeza gushyira imbaraga mu gukurikirana abasize bakoze Jenoside mu Rwanda no kubashyikiriza ubutabera. Ibi yabitangaje kuri uyu wa kane mu kiganiro cyahuje abakuru b'ibihugu byombi n'abanyamakuru cyagarutse ku mubano w'ibihugu byombi ndetse n'iterambere rya Afurika.

Iki kiganiro cyabereye muri Village Urugwiro cyagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo iz'iterambere rya Afurika byumwihariko umubano w'u Rwanda na Zambia. Ku ngingo y'abakoze Jenoside mu Rwanda bagahungira muri Zambia, Perezida Edgar Lungu yavuze ko igihugu cye kitazahwema kubakurikirana no kubashyiriza ubutabera. Ati, ''Abo twakiriye muri Zambia mu myaka y' 1994  ni impunzi...nta kindi tubiziho kuko ntitwari hano, hanyuma imiryango mpuzamahanga, umuryango w'abibumbye bashyiraho uburyo bwatumye dutahura abanyabyaha, n'abashakishwa. ndatekereza twarakurikije amategeko mpuzamahanga, kandi hari n'amasezerano y'ubufatanye hagati ya zambia n'u Rwanda mu gutahura aba bantu no kubageza imbere y'ubutabera. ntituzica amategeko yaba ay'igihugu cyacu na mpuzamahanga. twanabashije gutahura ndatekereza nk'abantu umunani gutyo tubohereza Arusha niba hari n'abasigaye tuzabakurikirana.''

Ku ngingo ijyanye n'abanyarwanda bahoze ari impunzi muri Zambia, Perezida Paul Kagame avuga ko icyemezo cyo gukuraho ubuhunzi ku mpunzi z'abanyarwanda kigamijwe gufasha abakiri hanze bifuza gutaha kubigeraho ndetse abifuza kugumayo bakabihabwa hakurikijwe amategeko. Yagize ati, ''Ndatekereza ikigamijwe nuko abantu bataguma mu buhunzi ubuziraherezo. Ntabwo twahora dutuma habaho ubuhunzi...rero hari ibintu bibiri icya mbere nuko bigera aho ikibazo cyatumye abantu bahunga gikemurwa bityo abantu bakisanzura abashaka gutaha bagataha...ariko nanone ikibazo cyaba cyacyemutse cyangwa kitacyemutse bigeraho ibihugu bibacumbikiye bigafata umwanzuro  bikavuga biti aba ni abanyafurika  bagenzi bacu dushobora kubaha ibyangombwa tukaba bamwe ariko nabwo aribo babyifuje kuko byose bishingira ku mahitamo, ntiwategeka umuntu kuba umuturage w'igihugu cyawe nanone ntiwamutegeko gusubira aho yahunze.''

Abakuru b’ibihugu byombi banagarutse kumubano w’Afrika n’indi migabane aho bemeza ko Afrika igomba kugira ijambo nk’umugabane ushyize hamwe, ibintu byatuma inagira umwanya uhorano mu kanama k’umutekano ka loni. Gusa Perezida wa Repubulika Paul Kagame asange kugira uyu mwanya uhoraho muri aka kanama ka loni byakagombye kubanzirizwa nibindi bikorwa by’ingenzi abanyafurika bafitiye ubushobozi. Yagize ati, ''Hatanabayeho gutegereza cyane iby'uyu mwanzuro, hari n'ibindi nabyo byingirakamaro dukwiye gushyiramo ingufu, b inari mu bushobozi bwacu kugeraho. twakora bikanabya umusaruro kurusha kurwanira iyo myanya ihoraho...gushyira hamwe  nk'abanyafurika, ubuhahirane, politiki, ubucuruzi n'ibindi. tukavuga rumwe ibi byatanga umusaruro ndetse no kurusha kurwanira imyanya utanizeye ko uzawubona..''

Ibihugu bya Afurika bikomeje ibiganiro byo gusaba ko byahabwa imyanya ihoraho mu Kanama ka Loni gashinzwe umutekano, aho byifuza ko uyu mugabane wagira imyanya ibiri ihoraho n’indi ibiri idahoraho.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura