AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

Perezida Kagame yakomoje ku mishinga y'iterambere u Rwanda ruhuriyeho n'ibindi bihugu

Yanditswe Nov, 09 2019 08:50 AM | 15,275 Views



Muri iki kiganiro yagiranye n'abanyamakuru, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yanagaragaje ko u Rwanda rushishikajwe n'ibikorwa by'amajyambere aho kurangazwa n'abaruvugaho ibihuha ndetse n'andi makuru y'ibinyoma.

Umukuru w'igihugu yagarutse ku mishinga minini y'ishoramari u Rwanda ruhuriyeho n'amahanga, harimo umushinga w'ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Bugesera ndetse no kwagura ibikorwa bya sosiyete y'u Rwanda ikora ingendo zo mu kirere, Rwandair.

Perezida Kagame yagaragaje ko iyi ari imwe mu mishinga y'ishoramari u Rwanda ruhuriyeho n'igihugu cya Qatar, nyuma yaho ibihugu byombi byaherukaga gusinya amasezerano yoroshya urujya n'uruza rw'abaturage b'ibihugu byombi, kuko ntawe uzongera gusabwa visa imwemerera kwinjira muri kimwe muri ibi bihugu.

Yagize ati "Turimo gukorana mu nzego z'ishoramari zinyuranye zizazanira inyungu u Rwanda ndetse na Qatar. Umwe muri yo ni ubufatanye mu mushionga w'iyubakwa ry'ikibuga cy'indege na sosiyete yazo, mu buhinzi, amahoteli n'ubukerarugendo no mu bindi byinshi." 

Undi mushinga u Rwanda ruhuriyeho n'amahanga, ni uwa gari ya moshi Isaka-Kigali umaze igihe uganirwaho n'ibihugu by'u Rwanda na Tanzania ndetse n'abandi bafatanyabikorwa ariko ukaba utaratangira. 

Ni umushinga Umukuru w'Igihugu yagaragaje ko wahuye n'ibizazane binyuranye birimo n'ibifitanye isano n'amikoro, inyungu za politiki no kutavuga rumwe ku ngingo zimwe na zimwe. Gusa ngo aho ibihe bigeze hari icyizere ko uyu mushinga ishobora gutangira mu bihe biri imbere.

Ati "Kabone n'ubwo twaba dufite amafaranga n'ubushake, iteka ntabwo bigenda nk'uko tubyifuza kuko hari abandi bafatanyabikorwa ubanza kuganira nabo kandi bafite ukundi babona ibintu, amarangamutima runaka, ndetse rimwe na rimwe na politiki ikabyivangamo. Ariko tugomba guhangana n'ibyo bibazo byose kandi mbona ibyo ari ibisanzwe. Turimo gukora cyane rero ndetse mu byumweru bishize hari ibikorwa bimwe byakomeje cyane cyane hagati y'u Rwanda na Tanzania harebwa aho gari ya moshi izaturuka, aho izanyuma,... ndatekereza ko rero turi hafi kugera ku kintu gifatika harimo n'ingengo y'imari."

Iyi mishinga kimwe n'indi itandukanye igamije iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage barwo, ngo ni yo u Rwanda ruhugiyeho aho kurangazwa n'amakuru y'ibinyoma n'ibihuha amaze kumenyekana nka Fake news, agenda akwirakwizwa n'abatarwifuriza ineza.

Aha Perezida Kagame yamaganye amakuru yakwirakwijwe na bimwe mu binyamakuru byo mu burengerazuba bw'Isi ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, avuga ko Leta y'u Rwanda yaba ikoresha ikoranabuhanga kabuhariwe kandi rihenze mu butasi cyane cyane ku batavuga rumwe na yo, ashimangira ko u Rwanda rushora amafaranga yarwo ahari inyungu.

Ati "Iryo koranabuhanga bavuga ntabwo ari iryanjye, ikindi kandi rirahenze, nta n'akayabo karyo mfite nkurikije ibyo nasomye, ariko nta n'umuntu n'umwe natakazaho amafaranga ngo ndamukurikirana. Amadorali make dufite tuyashora mu burezi n'ibindi, ariko ubutasi bwo turabukora kandi tuzakomeza kubukora, uko ni ko ibihugu bikora, ntabwo u Rwanda ari rwo rwaba umwihariko. Kuko ni bwo buryo butuma tumenya abanzi bacu ndetse n'ababafasha ndetse tubaziho byinshi. Dukoresha rero ibiri mu bushobozi bwa muntu kandi ibyo ni ibintu dufitiye ubushobozi bwo kubikora neza cyane." 

Umukuru w'igihugu kandi yakuriye inzira ku murima bamwe mu badepite bo mu Bwongereza bamusabye kwivanga mu rubanza rukiri mu nkiko, ahubwo yibaza impamvu ntacyo bavuga ku bakurikiranyweho kugira uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bacumbikiwe n'igihugu cyabo ndetse bamwe kikaba cyaranabahaye ubwenegihugu.

Perezida Kagame yavuze ko bitangaje uburyo bimwe mu bihugu byo mu burengerazuba bw'Isi birega abayobozi b'u Rwanda na Afrika kwivanga mu mikorere y'ubutabera ariko byarangiza bigaca ruhinga nyuma bigasaba Perezida Kagame kubikora, ibintu bamwe mu bakurikiranira hafi politiki mpuzamahanga babonamo uburyarya n'imyumvire yerekana kwishyira hejuru ku ibyo bihugu byo mu burengerazuba bw'Isi.

Inkuru mu mashusho


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize