Yanditswe Apr, 10 2021 08:32 AM | 55,847 Views
Leta y’u Rwanda iratangaza ko Raporo Duclert yacukumbuye uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi ari intambwe nziza iganisha ibihugu byombi ku mubano wubakiye ku kuri. Ibi byatangajwe kuri uyu wa Gatanu nyuma y’uko inzobere mu mateka Prof. Vincent Duclert ashyikirije Perezida wa Repubulika Paul Kagame raporo icukumbuye igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu ngoro y’ibiro by’Umukuru w’igihugu Village Urugwiro Perezida Paul Kagame yakiriye umushakashatsi akaba n’inzobere mu mateka, Prof. Vincent Duclert wamushyikirije ku mugaragaro kopi ya raporo ku ruhare rw’u Bufaransa muri jenoside yakorewe abatutsi, raporo yakozwe na komisiyo yari iyobowe n’uyu Prof. Vincent Duclert.
Nyuma yo kugeza k’umukuru w’igihugu iyi raporo, Prof Vincent Duclert yavuze ko ari ishema rikomeye kuri we n’abo bafatanyije, ashimangira ko inyandiko z’ayo mateka zigaragaza ko ubutegetsi bw’u bufaransa bwagize uruhare rutaziguye muri jenoside yakorewe abatutsi kuko bwirengagije ukuri bugahitamo gutera ingabo mu bitugu ubutegetsi bwa Perezida Juvenal Habyarimana nyamara hari ibimenyetso simusiga bihamya ko bwateguraga jenoside.
Aha Prof Vincent Duclert yavuze ko biteye ikimwaro n’isoni kuba hari abakijya impaka ku nyito ya jenoside yakorewe abatutsi kandi uko ari ukuri kugaragara no mu nyandiko z’ubutegetsi bw’u Bufaransa komisiyo abereye umuyobozi yiboneye ubwo yakoraga iyi raporo.
Yagize ati "Inyandiko z’u Bufaransa bigaragara ko zishobora kuba zarirengagijwe nkana n’ubutegetsi bw’u Bufaransa by’umwihariko Perezida wa Repubulika Francosi Mitterand ndetse yewe na minisiteri y’ububanyi n’amahanga, izo nyandiko zigaragaza neza ko hari umugambi wa jenoside, umugambi wo kwica abatutsi mu myaka ya 1990, 1991, 1992, 1993 kandi ko ibyo ntaho bihuriye n’isubiranamo ry’amoko. Ni ingenzi rero gushimangira ko inyandiko z’u Bufaransa ziri mu bubiko zivuga neza ko habaye jenoside kandi ko iyo jenoside yakorewe abatutsi kandi ko ubwicanyi bwabayeho mu gihe cy’ibitero bya FPR ntaho buhuriye n’ibyabaye kuko bwakorewe ku butaka bwagenzurwaga na leta. Ni ikintu cy’ingenzi rero kuko izo nyandiko zo hambere ari zo ubwazo zisenya burundu iyo mvugo za jenoside 2 cyangwa double jenside ari yo mpamvu n’iyi raporo ari ingirakamaro kuko yerekana ukuri nyako ko jenoside yabayeho ari jenoside yakorewe abatutsi."
Ashingiye ku nyandiko komisiyo ayoboye yiboneye ndetse n’ibiganiro yagiranye na Perezida Paul Kagame, Prof Vincent Duclert avuga ko FPR yatanze isomo ku Burayi n’Isi yose muri rusange kuko bwa mbere mu mateka ya jenoside ari bwo habayeho igisirikare gifite umugambi wo guhagarika jenoside.
Ati "Perezida Paul Kagame yavuze ikintu cy’ingenzi cyane kandi dukunda kwirengagiza; ubwo FPR yafataga ubutegetsi tariki 4 Nyakanga igashyiraho guverinoma, ni bwo bwa mbere hagaragaye ubushake bugaragara n’umugambi wo guhagarika jenoside. Kuko mu mateka nta na rimwe kurwanya no guhagarika jenoside byari byarigeze biba intego nyamukuru y’igisirikare icyo ari cyo cyose.Icyo gihe rero usanga guhagarika jenoside ari yo yari intego nyamukuru ya FPR kandi icyo ni ikintu cy’ingirakamaro cyane ku buryo ntawe ukwiye kugira ipfunwe ryo kuvuga ko iryo ari isomo u Rwanda rwigishije u Bufaransa n’u Burayi."
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Dr. Vincent Biruta avuga ko iyi raporo ari intambwe nziza iganisha ibihugu byombi ku mubano ushingiye ku kuri.
Ni mu gihe kandi habura iminsi mike ngo u Rwanda na rwo rushyire ahagaragara raporo yarwo, icyakora Minisitiri Biruta akavuga ko nta tandukaniro rinini riri hagati z’izo raporo zombi, ashimangira ko zuzuzanya.
Raporo ya komisiyo y'impuguke mu mateka yashyizweho na Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron mu mwaka wa 2018 yashyizwe ahagaragara tariki 26 Werurwe uyu mwaka. Iyi raporo yitiriwe umuyobozi w'iyo komisiyo Prof Vincent Duclert yakiriwe neza na Leta y'u Rwanda, nkuko Perezida wa Repubulika Paul Kagame na we yabishimangiye mu muhango wo gutangiza icyumweru cy'icyunamo n'ibindi bikorwa byo kwibuka ku nshuro 27 jenoside yakorewe abatutsi.
Divin UWAYO
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu
Apr 16, 2024
Soma inkuru
Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira
Apr 16, 2024
Soma inkuru