Yanditswe Nov, 29 2022 18:30 PM | 234,463 Views
Polisi y’u Rwanda iravuga ko
yatangiye iperereza ku modoka za HOWO zimaze igihe zivugwaho gukora impanuka.
Kuva uyu mwaka watangira izi modoka 15 zakoze impanuka zahitanye abantu.
HOWO ni imodoka zimenyerewe mu bikorwa by'ubwubatsi cyane cyane mu gutunda, umucanga, itaka ndetse n'amabuye.
N'ubwo hari bamwe mu bazitwara bagaragaza ko zikora impanuka nk'izindi modoka zose, hari n'abavuga ko hari izindi mpamvu zishobora kuzitera.
Mukuralinda Jonathan ati “Ahantu hose iyi modoka ikoresha imyuka, iyo itiyo y'imyuka icitse ihita igaragara ku buryo utayikata ngo ikunde rero njye mbona bareba uko bakoresha moteri yayo ikamera nka fuso isanzwe kuko yo ivanga imyuka n’amavuta.”
Uwumukiza Patel ati “Abazigura bakagombye kuyiha umuntu ufite experience akareba niba umuntu agiye kuyiha ari umuntu usanzwe koko amenyereye aya makamyo.”
Abasenateri bavuga ko mu ngendo bakoreye mu turere dutandukanye mu minsi ishize, bavuga ko iki kibazo bakigejejweho, kikaba kigekeneye gufatirwa ingamba.
Senateri Twahirwa André yagize ati “Njye ntekereza ko ari imodoka zitajyanye n’imiterere y’Igihugu cyacu, ariko ni ibyo ntekereza rero ntekereza ko ari ikibazo muzigana ubushishozi, mukazatubwira nimubona igisubizo.”
Mu biganiro n’ abasenateri ku kibazo cy’impanuka zo mu muhanda CP George Rumanzi ushinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange avuga ko ubu hatangiye iperereza ryimbitse kuri iki kibazo.
Ati “Ubu buremere bwazo, imihanda yacu n’ ubuhaname ese mu buryo bwa tekinike abahanga bacu bazi kuzitwara, ese hari ibindi bihugu zibamo ese na ho ziragonga, ese ubundi impanuka zazo ni nyinshi ugereranyije n’izindi koko, rero abo twahaye kubikurikirana babikoze bakora presentation last Friday ariko bahabwa amabwiriza yo gukomeza kubaza bagashaka n’izindi statistics so it is being investigated.”
Ibiganiro byahuje Polisi n’abasenateri bagize Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane n’Umutekano kuri uyu wa Kabiri, byakurikiye ibyo iyi komisiyo yagiranye n'ikigega cyihariye cy’ingoboka, ishyirahamwe ry’ibigo by’ubwishingizi mu Rwanda n’urwego ngenzuramikorere RURA hagamijwe kuvugitira umuti ikibazo cy’impanuka zo mu muhanda no guhangana n’ingaruka zazo.
Fiston Felix HABINEZA
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru