Yanditswe Feb, 13 2018 15:15 PM | 9,597 Views
Polisi y'u Rwanda irashishikariza abamotari kubahiriza
uburenganzira bw'abakoresha umuhanda no gutwara bafite ibyangombwa byuzuye. Ibi
byavuzwe ubwo hatangizwaga ubukangurambaga mu gihugu hose bugamije gukangurira
abamotari kwirinda impanuka, bakarushaho kubungabunga umutekano wabo
n'uw'abagenzi.
Ubwo bukangurambaga
bwatangijwe na Polisi y'u Rwanda bwitabiriwe n'abamotari bakorera mu turere
tugize umujyi wa Kigali n'abayobozi b'impuzamakoperative bakoreramo.
Umuyobozi wa polisi mu mujyi wa Kigali ACP Felly Rutagerura avuga ko n'ubwo 65% by'impanuka z'ibinyabiziga zagabanutse ugereranyije n'umyaka 3 ishize ngo haracyari iziterwa no kuvugira kuri telefoni zigendanwa, kutubahiriza uburenganzira w'abakoresha umuhanda no kutubaha amabwiriza. Ati,"Telefoni ziratuguza ntutubashe gukurikirana ngo tumenye ko turimo tuyobora ibinyabiziga byacu n’iby’abandi.Dukwiye kumenya ko iyo dutwaye ibinyabiziga tugomba kubahiriza uburenganzira bw’abandi. Iyo ubonye ugiye kugera mu masangano y’umuhanda, iyo ugiye kugera aho abanyamaguru bambukira, niba ubona umupolisi aguhagaritse, jya ubyubahiriza.’’
Abamotari banenze kandi bamwe mu bashinzwe umutekano mu makoperative yabo bakora batambaye imyenda yabugenewe, abandi bagatwara badafite impushya zo gutwara ibinyabiziga, cyangwa abijandika mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi nk'ubujura n'ibindi.
Mu mujyi wa Kigali habarurwa abamotari 6000 bibumbiye mu makoparative 30.
Kuki Intara y'Amajyaruguru ikomeje kugaragaramo ibipimo biri hejuru mu bana bafite imirire mibi ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
MINEMA yasobanuye uko ikomeje gufasha abibasiwe n'ibiza biheruka kwibasira uduce tumwe tw' ...
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Abanyamategeko 188 barangije amasomo y'Ubuhuza basabwe kugabanya umubare w'Imanza mu Nkiko
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Bugesera: Abaturage basaga ibihumbi 40 bahawe amazi meza
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Leta yatangiye kubarura inyubako zayo zidakorerwamo kugira ngo zibyazwe umusaruro
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Asaga miliyari 417 Frw yashyizwe muri gahunda zo gufasha abarokotse Jenoside mu myaka 30
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Haba hari umuti urambye wa gatanya zishingiye ku mitungo?
Mar 27, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abanyeshuri n’abarimu ba Kaminuza ya Stanford
Mar 26, 2024
Soma inkuru