Yanditswe Jul, 14 2021 17:08 PM | 52,961 Views
Kuri uyu wa Kane Polisi
y’u Rwanda yerekanye uwitwa Niyonzima
Valens w’imyaka 41, wafashwe akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi
hakoreshejwe uburiganya.
Uyu mugabo yahamagaraga abantu ababwira ko ari umukozi wa MTN na RURA, akoherereza ubutumwa buhimbano abantu ababwira ko aboherereje amafaranga bityo ko bayamusubiza bakanze imibare runaka, babikora uko ababwiye ayo bafite kuri telefoni agahita ayabatwara.
Yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.
Niyonzima avuga ko yatangiye ubu bujura muri 2017, ko amaze kwiba abantu barenga 150, amafaranga arenga 2.5M.
Yafatanywe telefoni 3 na Sim cards 17 zakoreshwaga muri ubwo bujuru.
Niyonzima aravuga ko yicuza ko yahemukiye abaturarwanda kandi akavuga ko azagira uruhare mu kugaragaza n’abandi bakora bene ubu bujuru.
Umuvugizi wa Polisi y’’u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba abantu kwinda ibikorwa by’ubujura, ahubwo bagakoresha amaboko yabo kuko polisi itazahwemo gufata no gushyikiriza ubutabera abishora muri bene ibi ibikorwa.
Ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, abihamijwe n’urukiko yakatirwa igifungo cy’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu ariko atarenze miliyoni eshanu.
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru