AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

Polisi y’u Rwanda yerekanye uwiyitaga umukozi wa MTN na RURA akambura abantu

Yanditswe Jul, 14 2021 17:08 PM | 53,315 Views



Kuri uyu wa Kane Polisi y’u Rwanda yerekanye  uwitwa Niyonzima Valens w’imyaka 41, wafashwe akekwaho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya.

Uyu mugabo yahamagaraga abantu ababwira ko ari umukozi wa MTN na RURA, akoherereza ubutumwa buhimbano abantu ababwira ko aboherereje amafaranga bityo ko bayamusubiza bakanze imibare runaka, babikora uko ababwiye ayo bafite kuri telefoni agahita ayabatwara.

Yafatiwe mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge.

Niyonzima avuga ko yatangiye ubu bujura muri 2017, ko amaze kwiba abantu barenga 150, amafaranga arenga 2.5M.

Yafatanywe telefoni 3 na Sim cards 17 zakoreshwaga muri ubwo bujuru.

Niyonzima aravuga ko yicuza ko yahemukiye abaturarwanda kandi akavuga ko azagira uruhare mu kugaragaza n’abandi bakora bene ubu bujuru.

Umuvugizi wa Polisi y’’u Rwanda, CP John Bosco Kabera asaba abantu kwinda ibikorwa by’ubujura, ahubwo bagakoresha amaboko yabo kuko polisi itazahwemo gufata no gushyikiriza ubutabera abishora muri bene ibi ibikorwa.

Ingingo ya 174 mu gitabo giteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga  ko kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, abihamijwe n’urukiko yakatirwa igifungo cy’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni eshatu ariko  atarenze miliyoni eshanu.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama