Yanditswe Aug, 24 2018 16:49 PM | 24,501 Views
Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba na Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi arizeza abanyarwanda bose ko nta na rimwe ubuyobozi bukuru bw’igihugu buzagira uwo bwirengagiza kubera ko atuye kure y’aho bukorera.
Ibi Umukuru w’igihugu yabigarutseho ubwo yari mu karere ka Gisagara aho yanemereye abagatuye ko mbere yuko uyu mwaka wa 2018 urangira, imirimo yo kubaka umuhanda wa kaburimbo muri aka karere izaba yatangiye.
Perezida
Paul Kagame ari nawe 'Chairman' w’umuryango FPR Inkotanyi yifatanyije n’abaturage
ibihumbi bari ku kibuga cy’imikino cyo mu murenge wa Muganza mu karere ka
Gisagara, ahabereye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite b’umuryango FPR
Inkotanyi n’indi mitwe ya politiki yifatanyije nawo.
Umukuru w’igihugu yashimiye
abaturage ba Gisagara icyizere bagiriye umukandida w’umuryango FPR Inkotanyi mu
matora y’umukuru w’igihugu aheruka, abasaba kumuha abo azafatanya nabo
kugirango ibyo yabasezeranyije yiyamamaza mu 2017 bizagerweho birimo n'umuhanda
wa kaburimbo.
Umuyobozi w’umuryango FPR Inkotanyi yagaragaje politiki mbi n’imiyoborere itita ku
baturage, nk’intandaro yateraga bamwe mu baturage ba Gisagara kujya gushakira
imibereho mu bihugu by’abaturanyi. Yashimangiye ko ubuyobozi bukuru bw’igihugu
butazahwema kwita kuri buri munyarwanda.
Muri nyakanga 1994, imiryango 24 yonyine ni yo yari ifite amashanyarazi muri aka karere, none kuri ubu zirabarirwa mu bihumbi 132. Ibi bituma abaturage birahira umuryango FPR Inkotanyi. Kwihutisha iterambere ritagira uwo risiga inyuma no kurinda ibyagezweho, biri mu byibanze umuryango FPR Inkotanyi uvuga ko ushyize imbere.
Umuryango FPR Inkotanyi watangiye ibikorwa byo kwamamaza abakandida-depite bawo guhera tariki 13 z’uku kwezi kwa 8. Iyi ikaba ari yo nshuro ya mbere Perezida Paul Kagame ari nawe 'chairman' w’uyu muryango yari yitabiriye ibi bikorwa byo kwamamaza.
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
5 hours
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru