Yanditswe Jan, 23 2023 19:55 PM | 6,787 Views
Kuri uyu wa Mbere nibwo habaye umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Prof. Kalisa Mbanda wari Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora witabye Imana tariki ya 13 z'uku kwezi.
Mu butumwa bwe, Perezida wa Repubulika n’Umuryango we bavuze ko Prof. Kalisa Mbanda azahora yibukirwa ku mirimo yakoreye igihugu baboneraho kwihanganisha abo mu muryango we.
Umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Prof. Kalisa Mbanda wabereye kuri Kiliziya ya Regina Pacis uyoborwa na Antoine Cardinal Kambanda.
Mu nyigisho ye Cardinal Kambanda yavuze ko urupfu rubabaza cyane cyane iyo rutwaye umuntu w'ingenzi kandi w'ingirakamaro nka Prof.Kalisa Mbanda.
Yaba inshuti ze ndetse n'abagize umuryango we barimo umugore we ndetse n'abana be bose bagarutse ku ndangagaciro zaranze Prof.Kalisa Mbanda, bavuga ko abasigiye umukoro wo kugerageza kugera ikirenge mu cye no kusa ikivi yatangiye.
Ubutumwa bwoherejwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame n'umuryango we bwasomwe na Ministiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu Musabyimana Jean Claude.
Prof. Kalisa Mbanda yavukiye ahitwa Murambi mu Karere ka Rulindo kuwa 15 Nzeri mu 1947.
Yari aherutse gusoza manda ye nka Perezida wa Komisiyo y'Igihugu y’amatora.
Yitabye Imana kujya 13 z'uku kwezi asize uburwayi, asize umugore ndetse n’abana bane.
Prof. Mbanda yagizwe Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu 2012 muri manda y’imyaka itanu, yaje no kongerwa. Icyo gihe yari asimbuye Prof. Karangwa Chrysologue.
Carine Umutoni
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru