Yanditswe Oct, 02 2023 19:27 PM | 60,977 Views
Minisitiri w'Intebe yifatanyije n'abayobozi banyuranye bo ku rwego rw'isi mu gutangiza iri murika rizasozwa taliki 28 Werurwe 2024.
Ni ibirori bigamije kwishimira umusaruro w'imboga, imbuto n'indabo no gushyigikira urusobe rw'ibinyabuzima n'iterambere rirambye ku rwego rw'isi.
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente kandi yifatanyije na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim Bin Hamad Al Thani mu gutangiza iryo murika rifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutayu butoshye, ibidukikije byiza”.
U Rwanda narwo ruhagarariwe muri iryo murika nk'igihugu cyateje imbere ubuhinzi bw'imboga, imbuto n'indabo binoherezwa ku mugabane wa Aziya.
Ni imurika mpuzamahanga ryari kuba tariki 14 Ukwakira 2021 rikageza ku italiki 17 Werurwe 2022 gusa riza gusubikwa bitewe n'icyorezo cya COVID-19 cyari cyugarije isi icyo gihe.
Minisitiri w'Intebe kandi yanaboneyeho gusura aho u Rwanda ruzifashisha mu kumurika ibikorwa byarwo, aho Ambasaderi w'u Rwanda muri Qatar Igor Marara yamugaragarije aho imirimo yo kuhatunganya ihagaze.
Abanyarwanda batuye Maputo bakoze umuganda wo gutera ibiti
Dec 09, 2023
Soma inkuru
Rwanda Mountain Tea yijeje abahinzi gukomeza kubakemurira bimwe mu bibazo bagifite
Dec 09, 2023
Soma inkuru
USAID ku bufatanye na Guverinoma y’u Rwanda batangije imishinga igamije guteza imbere serivisi ...
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Inzego za leta n’iz’abikorera zirasabwa guhuza imbaraga mu kurwanya ruswa
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame arashishikariza urubyiruko rwa Afurika kubyaza umusaruro amahirwe yabashyiriweho
Dec 08, 2023
Soma inkuru
Uturere umunani twabonye abayobozi bashya
Dec 07, 2023
Soma inkuru
Gisagara: Imiryango irenga ibihumbi 2 yavuye mu bukene
Dec 06, 2023
Soma inkuru
Uturere 8 tugiye kubona abagize nyobozi na njyanama
Dec 06, 2023
Soma inkuru