Yanditswe Dec, 10 2019 12:13 PM | 880 Views
Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano y’ubufatanye mu by’ishoramari n’ikigo cya Qatar Airways. Ni amasezerano akubiyemo ingingo zitandukanye z’ubufatanye mu ishoramari harimo ko icyo kigo cya aho icyo kigo Qatar Airways cyegukanye uruhare runini mu kubaka ikibuga gishya cy’indege, kikazanagicunga.
Muri ayo masezerano, harimo ko mu myubakire y’icyo kibuga, Qatar Airways izagira uruhare rwa 60% bigereranyirizwa mu gaciro ka miliyali 1.3 z’amadorali ya Amerika mu gihe u Rwanda ruzasigarana 40% y'ibikorwa by'uwo mushinga nkuko bisobanurwa na minisitiri w'ibikorwaremezo, Amb. Claver Gatete, unagaruka ku bushobozi icyo kibuga kizaba gifite mu kwakira abagenzi ku mwaka, nikiramuka kirangiye.
Minisitiri Gatete avuga ko uyu mushinga atari mushya ariko bitewe n'ikifuzo cyo kwagura ubushobozi bw'icyo kibuga, byabaye ngombwa ko hahindurwa inyigo yacyo.
Aya masezerano yasinywe hagati ya guverinoma y’u Rwanda n’icyo kigo cyo muri Qatar afatwa nkazunganira cyane kwihutisha ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’iterambere ry’igihugu mu cyiciro cy’ubwikorezi mu kirere, ariko akaba ari n’amasezerano afatwa nk’ashimangiye umubano n’ubutwererane hagati y’u Rwanda na Qatar.
Inkuru mu mashusho
RUZIGA Emmanuel Masantura
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
4 hours
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
5 hours
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
5 hours
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru