AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RAB, HEC, RCA, bimwe mu bigo bigiye kwimukira mu mijyi yunganira Kigali

Yanditswe Jul, 30 2019 17:33 PM | 16,522 Views



Guverinoma y'u Rwanda imaze gutangaza ko bitarenze uyu mwaka wa 2019 bimwe mu bigo bya Leta bigomba kuba byamaze kwimukira mu mijyi yunganira Kigali.

Mu bigo bya Leta bigomba kwimukira mu Karere ka Huye harimo igishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi, RAB,  Inama y'amashuri makuru na kaminuza, HEC, ikigo cy'igihugu cy'ingoro z'umurage w'u Rwanda, INMR,  Servisi nyinshi z'ikigo cy'ubushakashatsi mu by'inganda, NIRDA, Inteko Nyarwanda y'Ururimi n'Umuco ndetse n'ikigo cy'igihugu cy'ubumenyingiro WDA. 

Ibigo bigomba kwimukira mu karere ka Muhanga ni  ikigo cy'igihugu cy'amakoperative RCA, ndetse n'igishinzwe kongerera ubushobozi abakozi ba leta, RMI. 

Mu Karere ka Musanze, hazimukira Komisiyo cy'igihugu y'itorero, Komisiyo y'igihugu y'ubumwe n'ubwiyunge ndetse na komisiyo y'igihugu ishinzwe gusubiza mu buzima busanzwe ingabo zavuye ku rugerero. 


Ni mu gihe ikigo cy'igihugu cy'igororamuco kizimukira mu karere ka Karongi ndetse ikigo cy'igihugu cy'amashyamba cyikimukira mu karere ka Ngororero. 

Minisitiri w'Ibikorwa remezo Amb. Claver Gatete  asobanura ko kwimura ibigo n'izindi nzego za Leta zikajya gukorera hirya no hino mu mijyi y'uterere biri mu murongo wa Leta y'u Rwanda wo kwihutisha iterambere ry'imijyi y'uturere.

Kwimurira bimwe mu bigo n'inzego za leta mu mijyi yunganira Kigali, ni umwe mu myanzuro y'Inama y'Abaminisitiri idasanzwe yateranye kuri uyu wa Mbere. 

Mu kiganiro n'abanyamakuru cyibanze ku byemezo by'iyo nama, Minisitiri Amb. Claver Gatete yasobanuye ko Leta irimo kureba inyubako izo nzego zizakoreramo kuko hari aho isanganywe inyubako n'ahandi bizasaba kuzagura cyangwa gukodesha.

Nubwo ibigo bisaga 10 ari ibyo byimuriwe mu tundi turere ku ikubitiro, bisobanurwa ko kwimura inzego n'ibigo bya Leta bikajya gukorera mu mijyi y'uturere bizakomeza no mu myaka iri imbere.

Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage