Yanditswe Aug, 27 2021 13:20 PM | 74,344 Views
Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, RAB kirasaba aborozi bo mu Ntara
y’Iburasirazuba kurushaho gushyira mu bikorwa gahunda zose zigamije kongera
umukamo, kuko umubare w’inka zibarizwa muri iyi Ntara utajyanye n’umusaruro
zitanga.
Ibi babisabwe mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro gahunda yiswe urwuri rw’icyitegererezo mu Ntara y’Iburasirazuba, igikorwa cyatangirijwe mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare.
Imibare itangwa n’ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba, igaragaza ko muri iyi Ntara habarurwa inka zirenga ibihumbi 500, gusa ku munsi muri iyi ntara hakusanywa umukamo utageze no kuri litiro z’amata ibihumbi 200, ibintu bisa n’ibiteye impungenge kuko muri iyi Ntara mu gihe cy’umwaka umwe hazaba huzuye uruganda rutunganya amata y’ifu ruzajya rwakira litiro ibihumbi 500.
Uru ruganda ruzubakwa mu Karere ka Nyagatare.
Dr Solange Uwituza, umuyobozi wa RAB wungirije ushinzwe ubworozi, avuga ko iyi Ntara ifatwa nk’ikigega cy’igihugu cy'ibikomoka ku buhinzi n'ubworozi ikwiye kwitabwaho by’umwihariko.
Imwe muri gahunda zitezweho kongera umukamo w’inka muri iyi Ntara y’Iburasirazuba, ni iyiswe urwuri rw’icyitegererezo (Model farm) igamije gufasha aborozi kumenya uburyo bwiza bwo kugaburira amatungo mu nzuri, guhinga ubwatsi no kubuhunika mu buryo bugezweho. Urwuri rwa hegitari zigera kuri 50 rwahawe izina ry’Inshongore ruherereye mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Karangazi, ni rumwe mu nzuri z’icyitegererezo ziri mu Karere ka Nyagatare, ari narwo rwatangirijwemo iyi gahunda.
Iyi gahunda y’urwuri rw’icyitegererezo biteganyijwe ko izagezwa mu Turere hafi ya twose two mu Ntara y’Iburasirazuba, ariko by’umwihariko udukorerwamo ubworozi cyane ari two Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe. Buri Murenge uzaba ufite hegitari imwe y'urwuri rw'icyitegererezo ruzaba ruteyemo ubwatsi bw’amatungo, umworozi akazajya ahitamo ubwatsi atera bijyanye n’ubworozi bw’inka afite.
Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba Emmanuel Gasana, avuga ko iyi gahunda yitezweho umusaruro ushimishije by’umwihariko ku bijyanye no kongera umukamo.
Ubuyobozi bw’Intara y’Iburasirazuba kandi buvuga ko bwashyizeho itsinda rikurikirana uko gahunda zigamije kuzamura iterambere ry’ubworozi zishyirwa mu bikorwa, ari naryo rizakurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’iyi gahunda y’urwuri rw’icyitegererezo.
RAB ivuga ko izakomeza gufasha aborozi kubona ibisabwa muri iyi gahunda birimo kubongerera imashini zitunganya ibyo kurya by’amatungo, ndetse no kubona amazi ahagije mu nzuri.
Valens Niyonkuru
Ben Kayiranga yagaragaje uko Visit Rwanda yugururiye amarembo Abanyarwanda i Paris
Apr 22, 2024
Soma inkuru
Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya
Apr 19, 2024
Soma inkuru
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru