Yanditswe Apr, 26 2022 20:04 PM | 79,858 Views
Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi, kirimo gukora ubushakashatsi buzatuma abahinzi bahabwa ibipimo bishya by’ifumbire n’ishwagara bakoresha mu buhinzi bwabo guhera muri Nzeri uyu mwaka.
Kuva mu mwaka wa 2020, RAB yatangiye gukora ubushakashatsi hirya no hino mu gihugu hagamijwe kumenya imiterere y’ubutaka, kugira ngo ibivamo bizagenderweho mu kugena ingano y’ifumbire cyangwa ishwagara ikoreshwa ku bihingwa runaka mu gace runaka.
Aha umuyobozi mukuru wungirije ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri, RAB Dr Bucagu Charles yagize ati ''Nk'igihingwa k'ibigori twari dusanzwe dukoresha DAP ibiro 100, tugakoresha na IRE ibiro 100 kuri Ha, ariko twabonye ko abahinzi bashobora kugabanya cyangwa bakongera batewe n'aho baherereye, rero turacyasesengura aya makuru tuzayanga yuzuye, duteganya ko muri Kamena amakuru azaba yabonetse anuzuye hanyuma dutange ibipimo bishya abahinzi bagenderaho guhera muri Nzeri."
RAB ivuga ko mu kumenyekanisha amakuru kuri ibi bipimo bishya hazifashishwa ikoranabuhanga rya SMART Nkunganire, hagamijwe kwihutisha ihererekanyamakuru hagati y’abahinzi.
"Nitumara kumenya ibipimo
tuzabishyira muri Smart Nkunganire kuko hariya iyo agiye gusaba imbuto
n'ifumbire, rero tuzajya dushyiramo amakuru y’umuhinzi hagendewe kuho ahinga,
iri koranabuhanga rero rizadufasha guhita tugera ku muhinzi tunamenye ngo
ukeneye ibiro 100 cyangwa 200, rero rizadufasha cyane kugera aho umuhinzi
akorera ubuhinzi bwe."
Ubu bushakashatsi buri gukorerwa hirya no hino mu gihugu, ahafashwe ubutaka bwo gusuzumiraho inshuro zirenga 2800, kandi buherereye mu duce tw’ubuhinzi tudahuje ubutaka turenga 800.
Abahinzi bagirwa inama yo gukurikiza inama bagirwa buri gihe ku ngano y’imbuto, ifumbire, ishwagara n’imiti bashyira mu murima cyangwa ku bihingwa kuko ngo aribyo bizafasha mu kurushaho kongera umusaruro.
Fiston Felix Habineza
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru