AGEZWEHO

  • Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w'itegeko witezweho kongerera ububasha Polisi – Soma inkuru...
  • Ku munsi mpuzamahanga wa mwalimu mu Rwanda abarimu bishimiye ko leta yita ku mibereho yabo – Soma inkuru...

RAB yasabwe gukosora amakosa amaze igihe agaragazwa muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta

Yanditswe Sep, 13 2022 15:43 PM | 113,415 Views



Abadepite bagize komisiyo ishinzwe imikoreshereze y'imari n'umutungo by'igihugu, basabye Ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi RAB gukosora amakosa amaze igihe kirekire agaragazwa muri raporo y'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta.

Perezida w’iyi komisiyo, Depite Muhakwa Valens avuga ko amwe mu makosa akigaragara mu kigo RAB aremereye kandi agomba gukurikiranwa n'inzego zibishinzwe ku buryo bw'umwihariko. 

Muri ayo makosa harimo imicungire mibi y'umutungo, iy'abakozi n'ibikoresho no gutanga serivisi zitanogeye abaturage. 

Ibi bikaba mu bituma iki kigo kitarigera kibona raporo ntamakemwa mu mikoreshereze n'imicungire y'imari n'umutungo bya Leta.

Umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, Kamuhire Alexis asanga ahubwo RAB yarateye intambwe mu gukosora amwe mu makosa yakunze kuyigaragaraho, ariko hakaba hakiri andi agomba gukosorwa.

Umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe iterambere ry'ubuhinzi n'ubworozi RAB, Dr Karangwa Patrick avuga ko RAB izakomeza gukosora amakosa atandukanye yagaragajwe muri raporo z'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta, kandi intambwe bamaze gutera mu myaka itatu ushize ngo iratanga icyizere.

Kugeza ubu RAB yakosoye amakosa yagaragajwe n'umugenzuzi mukuru w'imari ya Leta ku gipimo cya 58% gusa.

Raporo y’umugenzuzi w’imari ya Leta irimo gukorerwa isuzuma n’iyi komisiyo ni iyo mu mwaka w’ingengo y’imari w’2020-2021.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Abadepite batangiye gusuzuma umushinga w'itegeko witezweho kongerera ububas

Ku munsi mpuzamahanga wa mwalimu mu Rwanda abarimu bishimiye ko leta yita ku mib

Bamwe mu bagize umuryango w’Ubwami bw’u Bwongereza basuye urwibutso

Minisiteri y'Ibidukikije yahagurukiye ikibazo cy’imiswa yangiza imyak

MINALOC yasabye abayobozi b'inzego z'ibanze baherutse gutorwa kwirinda

Imibare y'abanyeshuri bava mu mashuri yigenga bakajya mu mashuri ya Leta ik