AGEZWEHO

  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...
  • Ni igikorwa kigayitse ku Bufaransa- Amb. Anfré avuga ku bakozi babo bishwe muri Jenoside – Soma inkuru...

RALC na NCC mu nzira yo kuvaho, inshingano zikimurirwa ahandi

Yanditswe Jul, 29 2020 09:14 AM | 24,906 Views



Inteko rusange y’Umutwe w'Abadepite, kuri uyu wa Kabiri, yemeje ishingiro ry'imishinga y'amategeko ikuraho bimwe mu bigo bya Leta. Ibi biri muri gahunda igamije guhuza ibigo bifite inshingano zifitanye isano, hakaremwa ikigo kimwe.

Umushinga w’itegeko washyikirijwe umutwe w’abadepite, uteganya gushyiraho ikigo kimwe kizahuza  komisiyo y’igihugu ishinzwe abana(NCC) na porogaramu y’ igihugu y’imbonezamikurire y’abana(NECDP).

Mu isobanurampamvu ry'ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko, Minisitiri w'abakozi ba Leta n'umurimo Rwanyindo Fanfan yavuze ko gukuraho itegeko rishyiraho komisiyo y'igihugu ishinzwe abana na progaramu y'igihugu mbonezamikurire y'abana bizazanira igihugu inyungu zinyuranye.

Yagize ati ''Inyungu ya 1 ni uguhuriza hamwe imbaraga, iya 2 ni ukwirinda gutatanya imbaraga, iya 3 ni uguhuriza hamwe ubushobozi bwo guteza imbere no kurengera uburenganzira bw'umwana n'iterambere ry'umwana mu buryo bwuzuye, indi nyungu ya 4 ni ukwirinda ko inzego 2 zakora inshingano zisa bikaba byateza kugongana mu nshingano.''

Hari abadepite bagaragaje impungenge z'uko inshingano zimwe zishobora gutakara cyangwa kudasozwa neza mu gihe ibi bigo bizaba bihujwe.

Depite Mukabalisa Germaine yagize ati ''NCC yari ifite inshingano ikomeye yo gukora gahunda yo gusubiza abana mu miryango babaga mu bigo by'imfubyi, abakozi ba NCC bari bafite inshingano zo kumenya abana bavanywe mu bigo no gukurikirana imikurire y'abana, hari n'abari bakiri mu bigo kuko batabonye imiryango ibakira. Igihe abo bakozi bose bazaba bamaze gusubizwa MIFOTRA, nagira ngo mbaze uburyo ba bana bazabasha gukurikiranwa ntihagire ababirenganirano.''

Na ho Depite Mbonimana Gamalier ati  ''Nagiye nkunda gukurikirana uko ibigo bihuzwa, ugasanga iyo bihujwe hari inshingano zimwe na zimwe zigenda zitakara, ntizishyirwe mu bikorwa. Wanareba ugasanga ibi bigo nibuhuzwa inshingano zimwe zizashyirwaho n'iteka rya perezida, kandi inteko ishinga amategeko ntitora iteka rya perezida. Ubwo ndibaza uko bizagenda inshingano zimwe nizitakara.''

Minisitiri w'Abakozi ba Leta n'Umurimo asobanura ko guhuza gahunda zari zisanzwe zikora ku buryo butandukanye bizatanga umusaruro.

Yagize ati  ''Twumva ko ibyari muri programme ya NECDP n'ibiri muri NCC byose bihujwe inshingano za biriya bigo 2 ntabwo bizatakara. Natwe twumva ko tugomba gukomeza kureba uko twacunga abakozi kuko ntitwivuza ko haba icyuho.''

Abadepite bemeje ishingiro ry'uyu mushinga w'itegeko ariko hafi ya bose bemeza ko uyu mushinga unyuzwa muri komisiyo kugira ngo usuzumwe neza, uzatorwe nyuma wamaze kunononsorwa.

Minisitiri Rwanyindo Fanfan yanasobanuye kandi ibijyanye n'umushinga wo guhuza ikigo cy'ingoro ndangamurage z'igihugu, Inteko nyarwanda y'ururimi n'umuco n'ikigo cy'igihugu gishinzwe ishyinguranyandiko na serivisi z'inkoranyabitabo.

Mu isobanurampamvu ry'uwo mushinga yasobanuye yavuze kona byo biri muri gahunda yo gutuma inshingano z’izo nzego zikorwa neza kurushaho.

Ati ''Hagamijwe kongera ubushobozi bw'inzego za Leta no gukoresha neza umutungo wa Leta no kunoza imitangire ya serivisi, bikanatuma duteza imbere umurage w'igihugu, ururimi rw'ikinyarwanda n'indangagaciro.''

Abadepite bemeje ishingiro ry'uwo mushinga ariko bagaragaza impungenge zishingiye ku ihuzwa ry'ibyo bigo nk'aho abakozi batakaza akazi, inyubako ibyo bigo byakoreragamo zikangirika n'izindi.

Izi mpungenge zatumye abadepite 75 kuri 77 bitabiriye inteko rusange, bemeza ko uyu mushinga w'itegeko wanyuzwa muri komisiyo kugira ngo usuzumirwemo uzabone kwemezwa burundu.


John BICAMUMPAKA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura