AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

RBC irakangurira abantu kwirinda no kwisuzumisha indwara zitandura hakiri kare

Yanditswe Sep, 20 2018 22:23 PM | 79,133 Views



Ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC kiratangaza ko impfu zishingiye ku ndwara zitandura, kuri ubu zihariye 46% by’impfu zabereye kwa muganga. Kikaba gisaba abantu gukomeza kwirinda no kwisuzumisha izi ndwara hakiri kare.

Zimwe mu ndwara zitandura zihitana abantu cyane harimo iz'umutima, umuvuduko ukabije w'amaraso, kanseri, diyabete, indwara z'ubuhumekero, n'izangiza ubuzima bwo mu mutwe. Hari kandi n’indwara zikomoka ku mpanuka zo mu muhanda ndetse no ku bugizi bwa nabi.

Umwe mu baturage wigeze kurwara akanibagisha indwara y'umutima Ingabire Charlotte, avuga ko indwara zitandura zidapfa kumenyekana umuntu akabimenya yamaze kuremba. Ati, ''Nagiye kwa muganga baransuzuma bambwira ko umutima wanjye wabyimbye ko ukeneye kubagwa ariko ntibashoboraga kumbaga kuko nari ntwite. Ubuvuzi bw'umutima buragoye kubera ko mu Rwanda batubwiraga ko hari abaganga batarenze 4 n'ubwo hari abandi bagiye kubyigira ariko ni bakeya...ariko urabona nk' umuntu w'iyo hirya kure kugirango azahure n' umuganga w' umutima biragoye. Inama nagira abanyarwanda ni uko igihe cyose wumvishe utameze neza ni ukwihutira kujya kwa muganga, icyo kwamuganga bagutegetse ukagikora kuko nkange iyo ntajyayo nari gukomeza kugirango ndwaye inkorora...''

Umuyobozi w'ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura mu kigo RBC Dr Gilles Francois Ndayisaba avuga ko indwara zitandura muri iki gihe koko ari ikibazo gihangayikishije kuko ziyongera. Yagize ati, ''Muri iki gihe indwara zitandura haba mu Rwanda uretse ko ari no kwisi yose ni ikibazo gihangayikishije kuko ziragenda ziyongera kandi ziriyongera cyane. nk' ubu iyo turebye umubare w' abantu bagenda bapfa mu Rwanda tumaze kubona ko abagera kuri 46% baba bishwe n' indwara zitandura kandi mbere warasangaga nko mu myaka yo mu 2000, abicwa n'indwara zitandura bari nko kuri 20% urumva ko bikomeza kwiyongera kandi niba nta gikozwe bizakomeza byiyongere.''

RBC igaragaza ko imwe mu ndwara zitandura zica abantu benshi iz'umutima. Dr Gilles François Ndayisaba avuga ko ziterwa cyane no kunywa itabi, inzoga nyinshi, kurya nabi, no kudakora imyitozo ngororamubiri.

Imibare y’ikigo cy'igihugu gishinzwe ubuzima RBC igaragaza ko impfu zishingiye ku ndwara zitandura mu Rwanda zikubye inshuro 3 hagati ya 2014 na 2016 kuko zavuye ku bantu 2, 308 zigera ku 8, 120. Izi mfu ziri ku mpuzandengo ya 22% by’imfu zose zabereye kwa muganga mu 2014, no kuri 65% mu mwaka wakurikiyeho wa 2015.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira