AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

RBC yagaragaje imiterere y'ihungabana mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe Apr, 06 2021 08:32 AM | 32,126 Views



Mu gihe ubushakashatsi bugaragaza ko mu Rwanda byibura umuntu umwe muri 5 aba arwaye imwe mu ndwara zo mu mutwe, inzego z'ubuzima ziravuga ko iyo mibare yikuba hafi inshuro 4 iyo bigeze mu barokotse jenoside ibintu bishimangira ko ibikomere batewe na jenoside bikiri byose nyuma y'imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe.

Ubushakashatsi bwakozwe na Minisiteri y'Ubuzima mu mwaka wa 2018 ni bwo bwerekanye ko mu Rwanda abagera byibura kuri 20% bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe, bivuze ko byibura umwe mu bantu 5 aba afite icyo kibazo. Ni ikibazo cyiganje mu bakuze, ariko kandi no mu rubyiruko cyirahari kuko mu bangavu n'ingimbi bafi hagati y'imyaka 14 na 18 abasaga gato 10% nabo bafite imwe mu ndwara zo mu mutwe.

Nubwo ari ikibazo gisangiwe n'abaturarwanda bose muri rusange, usaganga gifite umwihariko ku barokotse jenoside yakorewe abatutsi, nkuko Dr. Anne Marie Bamukunde, wo mu ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe mu kigo cy'igihugu cy'ubuzima RBC abisobanura.

Ati "Hari agahinda gakabije akenshi gakunda kugendana n'ibimenyetso byo gushaka kwiyahura, kwiyanga, kumva umuntu yarataye agaciro muri we.. bikaba biri ku rwego rwa 11.9% mu banyarwanda bose muri rusange. Iyo mibare rero ikaba yikubye inshuro 3 mu barokotse jenoside aho bafite 35%. Tugarutse ku ihungabana cyangwa PTSD murabona ko imibare ari 3.6% mu banyarwanda muri rusange ariko iyo mibare biragaragara ko yikuba hafi 4 kuko igera hafi kuri 27% mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi."

Nyuma y'imyaka 27 jenoside yakorewe abatutsi ihagaritswe, abarokotse jenoside bafite ibi bibazo biganjemo ahanini abafite hejuru y'imyaka 35 y'amavuko nkuko bigaragazwa n'ubu bushakashatsi. Kuri Dr. Chaste Uwihoreye wo mu muryango Uyisenga n'Imanzi, ngo ibi bifite igisobanuro cyumwikana.

Ati "Muri iriya myaka ya mbere nyuma ya jenoside twari dufite abana benshi, wagera muri 2004/2005 bageze mu kigero cy'ubugimbi n'ubwangavu batangiye gutekereza uko byabagendekeye. Ubu abenshi bageze mu myaka 30, hejuru ya 35. Ivyo kigero kizagenga byanze bikunze uko ihungabana ryigaragaza mu bantu. Cyane cyane ko ibijyanye n'ubuzima bwo mu mutwe ntabwo wenda ari nka malaria kuko hari n'igihe ushobora no gukira cya gikomere mu gitondo ugahura n'izindi ngorane zigahita zibyutsa ya ngorane wari waragize kera. Tuvuge urugero wari warakiriye kubaho, urashaka, urabyara mu gitondo umwana umwe wari ufite agapfa. Bibaye bishobora kubyutsa bya bintu umuntu agasubirwa, agasubira inyuma cg bigaterwa n'izindi ngorane nyinshi."

Kuri ibi kandi haniyongeraho n'icyorezo cya COVID19 na cyo cyongereye ibibazo byo mu mutwe kuri bamwe ugereranyije umwaka wa 2019 na 2020. Urugero ni nk'aho abavuga ko bagerageje kwiyahura bavuye kuri 54% igera kuri 60% mu gihe abagize ibibazo byo mu mutwe babitewe no kunywa ibiyobyabwenge bavuye ku 154 bagera ku 166.

Abafite izindi ndwara nk'agahinda gakabije, ubwoba bukabije n'ihungabana bikubye kabiri ariko kandi abagana serivisi z'ubuvuzi bw'indwara zo mu mutwe bo bagabanyukaho 20%.

Umuyobozi w'ishami rishinzwe indwara zo mu mutwe muri RBC, Dr. Yvonne Kayiteshonga avuga ko ingamba zikarishye zo gukumira ikwirakwira rya COVID19 ari zo ntandaro y'ibi bibazo.

Mu gihe igihe cyo kwibuka gikunda kugaragaramo ubwiyongere bw'ihungabana cyane cyane mu barokotse, inzego z'ubuzima ziravuga ko ziteguye kuva ku rwego rw'ibitaro bikuru, iby'icyitegererezo n'iby'uturere, ibigo nderabuzima ndetse buri mudugudu ukaba ufite byibura abajyanama b'ubuzima 2 babihuguriwe bakazafasha abafite ibibazo byoroheje bitari ngombwa ko bahabwa ubuvuzi bwisumbuyeho.


Divin UWAYO



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira