Yanditswe Apr, 22 2022 14:51 PM | 73,409 Views
Abahanga mu buvuzi basabye abantu bose kurushaho kwisuzumisha indwara z'umwijima hakiri kare kuko bigera no kuri cancer y'umwijima, ndetse kugeza ubu serivisi zirebana n'ubuvuzi bw'iyi ndwara no kuzipima bikorerwa ku mavuriro yose mu gihugu kandi nta kiguzi.
Nyiramatama Bernadette, umubyeyi w'imyaka 73 y'amavuko, avuga ko igihe yamenyega ko arwaye umwijima wo mu bwoko bwa C, byabaye ibihe bikomeye kuri we.
Ati "Nari umuntu utarwaragurika, nyuma ntangira kumva gucika intege, nkagira umunaniro, nyuma nagiye kwisuzumisha ngo menye uko mpagaze, bambwira ko mu maraso yanjye harimo hepatite C. Numvise ntunguwe ariko ndikomeza, imiti y'ibinini yari itaraza, imiti icyo gihe yarahendaga cyane igura hejuru ya miliyoni 10, hari abagurishaga amazu, amasambu."
Kuri ubu Nyiramatama ukora nka noteri wigenga, avuga ko ari umwe mu batangiye gufata bwa mbere imiti yo mu bwoko bw'ibinini, kandi ko byatumye agarura ubuzima agakira.
Umuyobozi w'ishami ry'indwara z'imbere mu mubiri ku bitaro bya Kaminuza bya Kigali CHUK, Dr. Kabakambira Jean Damascene avuga ko kuva mu mwaka wa 2017 bakiriye abarwayi 389 barwaye hepatite C n'abandi 178 bafite Hepatite B.
Umukozi mu ishami ryo kurwanya indwara z'umwijima, Sida n'izindi ziterwa na Virus muri RBC, Dr. Berabose Charles avuga ko abaturage bazakomeza kwegerezwa serivisi z'ubuvuzi bw'izi ndwara.
"Kuba imiti itangwa ku buntu si uko nta gaciro ifite ahubwo n'ingamba leta yafashe ifatanije n'imiryango nterankunga. Servisi zijyanye n'indwara z'umwijima kuva ku kuzipima, kuvurwa, no kureba niba imiti yaragukijije bitangirwa ubuntu bigakorerwa ku bigonderabuzima, ibitaro by'uturere, iby'intara n'ibya reference."
"Izo ndwara iyo zitavuwe zigira ingaruka ku buzima bw' umuntu, icya mbere umwijima urangirika, bikagera kuri cancer y'umwijima, ndetse hakabamo n'urupfu. Abantu bakwiye kuzirikana uburyo bwo kwirinda burimo kudatizanya ibikoresho bikomeretsa, gusangirira ku bintu bimwe, imibonano mpuzabitsina idakingiye, kuko ari bumwe mu buryo banduriramo."
RBC ivuga ko ibikorwa rusange byo gupima no gukingira indwara z'umwijima byatangiye gukorwa hagati y'umwaka wa 2017-2018, abantu miliyoni 6.5 bapimwe hepatite C, abandi hafi miliyoni 5 bapimwa Hepatite B.
Kugeza ubu mu Rwanda hari abantu barenga miliyoni 7 bahawe urukingo rwa Hepatite B barimo abana n'abakuru.
Carine Umutoni
Ababyeyi bagana ibitaro bya Gakoma bishimiye ko byatangiye kuvugururwa
1 hour
Soma inkuru
Umugaba w'Ingabo za Ghana mu ruzinduko mu Rwanda
Jul 05, 2022
Soma inkuru
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru