Yanditswe Aug, 29 2020 11:52 AM | 106,295 Views
Ikigo cy’Igihugu
gishinzwe Ubuzima (RBC) cyashyize ahagaragara amabwiriza yo kwishyira mu kato
mu rugo n’uburyo bwo kwita ku barwayi ba covid19 bari mu ngo zabo.
Mu Rwanda hamaze kugaragara bamwe mu bantu bakize koronavirusi nyuma yo gukurikiranwa n’abaganga mu ngo zabo. Abakize iki cyorezo mu Karere ka Rusizi bavuga ko ubu buryo bwatumye barushaho guhumurizanya kandi bakabasha gukira icyorezo cya covi19.
RBC ivuga ko abarwayi ba Covid19 bagaragaza ibimenyetso bikaze ndetse n’abandi bageze mu gihe cy’uburwayi bazakomeza kwitabwaho no kuvurirwa ahabugenewe.
Aya mabwiriza akaba anagendera ku nama z’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima OMS, zivuga ko iyo umuntu ataragaraza ibimenyetso bikaze ashobora kwitabwaho mu buryo bw’umwihariko atari mu bandi cg akaba yakwitabwaho ari iwe mu rugo.
Umuyobozi Mukuru wa RBC, Dr Sabin Nsanzimana avuga ko uburyo icyorezo kigenda gihundura isura ari na ko abantu bagenda bashaka uburyo bushya bwo guhangana nacyo kandi ko ubwo buryo bwatangiye kugeragezwa busangwa bukora neza bitewe n'uko abo bapimaga basangaga badafite ibimenyetso bagera nko kuri 80% basangaga bameze neza.
Dr Sabin avuga ko imbaraga zigiye kuzajya zishyirwa ku barwayi barembye kurusha abandi abandi bagafashirizwa mu rugo iwabo.
Ati ''Ubu rero turagenda tugira abarwayi banaremba kurushaho ndetse hakabamo n'abitaba imana, imbaraga nyinshi birumvikana zirajya kuri abo barembye, ku buryo abadafite ibimenyetso, abameze neza ,hari ibyo basabwa by'ibanze kugira ngo abe yanakurikiranwa ari mu rugo,…twari tumaze igihe gisaga ukwezi tubigerageza ahantu hatandukanye mu Ntara y'Iburasirazuba, Iburengerazuba ndetse n'Umujyi wa Kigali.Twaje gusanga ko bikora neza cyane. »
Muri ayo mabwiriza RBC ivuga ko nyuma yo gupima umuntu bagasanga afite COvid 19 ariko atarembye hari amabwiriza yo kumukurikiranira mu rugo harimo no kuba we ubwe abyemera, akanishyira mu kato we ubwe.
Dr Nsanzimana ati ''Icya 1 nyamukuru ni ukuba anabyemera, icya 2 ni ukuba n'igipimo yapimwe kimugaragazaho ubwo burwayi, ikindi ni ikijyanye no kwishyira mu kaho n'ahantu n'umuntu uko abyihitiyemo hakaba n'inzego zizajya zibikurikirana harimo inzego z'ibanze, abajyanama b'ubuzima n'itsinda ry'abaganga rizajya ribahamagara buri munsi buri munsi kuirango ryumve ko ntawagize ibimenyetso akaba yaheze mu rugo.''
Muri iyi gahunda yo kuvurira abarwayi ba Covid 19 mu ngo mu Karere ka Rusizi, yatangiranye n’abarwayi 50, ariko kugeza mu ntangiriro zúku kwezi abantu 22 bari bamaze gukira.
Kugeza ubu mu Rwanda, 70% by’abamaze kugaragarwaho na coronavirus ni abari muri iki cyiciro cy’abafite ibimenyetso byoroheje n’abandi batabigaragaza.
Bienvenue Redemptus
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru