Yanditswe Mar, 27 2020 10:37 AM | 43,205 Views
Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda cyemereye komite z’amakoperative guterana zigaha abanyamuryango inyungu z’imigabane yabo,ubwasisi ndetse n’amafaranga y’ingoboka bidasabye ko inteko rusange ziterana ,bitewe n’ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID 19.
Abanyamuryango b’abamakoperative bari bamaze igihe bibaza inzira bizacamo ngo babone amafaranga y’inyungu y’imigabane ndetse n’ay’ingoboka bizigamiye.
Ibi ahanini byaterwaga n’ingamba za Leta zo gusaba abantu kuguma mu ngo no kwirinda amakoraniro ya benshi bitewe n’icyorezo cya koronavirusi.
Aba baturage bavuga ko baramutse babonye aya mafaranga yabafasha muri ibi bihe igihugu gihanganye n’iki cyorezo.
Umumotari witwa Habimana Paul yagize ati "Muri ako kazi k'ubumotari nkamazemo imyaka 6 kandi natangaga amafaranga 5000 buri kwezi, ariko bakimara kubihagarika mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo nafashe isuka ndahinga,nkumva y'uko ayo mafranga turamutse tuyahawe nahaho uwo wampaye umurima kandi nkimara kuwuhinga nkeneye imbuto yo kuwuteramo."
Na ho Giraneza Jean de Dieu umukarani yagize ati "Nari mazemo imyaka 4 muri koperative Imbaraga ariko amafaranga ntayo kuko nta koperative iraduhamagara bafite numero zacu ntibaratubwira ngo bagire icyo batugenera kubera ikibazo cyahuye na cyo."
Ikigo gishinzwe guteza imbere amakoperative mu Rwanda kimaze kubona ko inama z'inteko rusange zisanzwe z'abanyamuryango b'amakoperative zihagaritswe mu kwezi kwa 3/2020, mu rwego rwo gushyira mu bikorwa ingamba za fashwe na Guverinoma y'u Rwanda zo kwirinda no gukumira icyorezo cya koronavirusi cyasabye komite z’amakoperative guterana zigaha abanyamuryango amafaranga bizigamiye.
Umuyobozi Mukuru w'iki kigo, Prof Harerimana Jean Bosco, avuga ko aya mafaranga agomba gutangwa.
"Nibagabane inyungu, nibatange ubwasisi n'ibigega by'ingoboka aho biri bifite amafaranga menshi iki ni cyo gihe cyo kugira ngo ayo mafaranga agirire akamaro abanyamuryango,amakoperative menshi agiye kumara hafi imyaka 10 adatanga inyungu,ku migabane n'ubwasisi noneho bihuriranye n'iki cyorezo turimo, abenshi nta nubwo bari gukora bahagaritse imirimo ni byiza ko babona amafaranga yo kuba abatunze."
Uyu muyobozi avuga ko iki cyemezo cyo kugabana inyungu kitareba abanyamuryango b'amakoperative Imirenge Sacco.
Mu Rwanda hari amakoperative 10,025 agizwe n'abanyamuryango basaga miliyoni 5 n'ibihumbi 300 bafite ubwizigame bw'amafaranga y'u Rwanda agera kuri miliyari 98.
Jean Paul TURATSINZE
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
54 minutes
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru
U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshejwe ikoranabuhanga
Apr 17, 2024
Soma inkuru
FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize
Apr 17, 2024
Soma inkuru
RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’ubucuruzi
Apr 17, 2024
Soma inkuru
Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze mu manegeka irarimban ...
Apr 17, 2024
Soma inkuru