AGEZWEHO

  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...
  • Gatsibo: Bijejwe guhabwa umuhanda wa Kaburimbo amaso ahera mu kirere – Soma inkuru...

RCS igaragaza ko imirimo ya TIG izagabanya ubucucike mu magereza

Yanditswe Jul, 07 2021 18:45 PM | 101,383 Views



Urwego rw’igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, RCS ruravuga ko umubare w’abagororwa bakoze ibyaha bisanzwe bakatirwa TIG, igihano  cy’imirimo y’inyungu rusange  ukiri muto.

RCS ivuga ko nk’ubu ku bagororwa bakabakaba ibihumbi 80,  abahawe TIG mu gihugu hose  bakoze ibyaha bisanzwe ari 101, barimo kurangiza igihano cyabo ku masite atatu.

Muri Muhazi mu karere ka Rwamagana, ni hamwe muri iki gihe hari abakatiwe n’inkiko barimo kurangiza ibihano bahawe birimo na TIG , imirimo y’inyungu rusange.

Uwimana Marie Josee yahamijwe icyaha cy’ubujura , akatirwa igifungo cy’imyaka itatu n’ihazabu ya miliyoni eshatu, iyi hazabu yasimbujwe TIG y’amezi atandatu

Tuyishime Yassine we yahamijwe icyaha cyo gukubita no gukomeretsa. Kuva mu 2012, nibwo mu mategeko ahana y’u Rwanda hashyizwemo igihano cya TIG kubahamijwe ibyaha bisanzwe, igihano cyari gisanzwe gitangwa n’inkiko gacaca.

Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange rivuga ko TIG inahabwa umuntu  wahamwe n’icyaha gihanishwa igifungo kitarenze imyaka itanu, aho urukiko rushobora gutegeka uwagikatiwe kurangiza icya kabiri cy’igihano akora igihano cy’imirimo y’inyungu rusange.

TIG kandi ishobora guhabwa uwategetswe kwishyura ihazabu cyangwa se ubwishyu ubwo ari bwo bwose bugenewe isanduku ya Leta, n’ibintu bigomba gusubizwa cyangwa indishyi z’akababaro bigenewe uwakorewe icyaha

Umuvugizi wa RCS, SSP Pelly Uwera Gakwaya  avuga ko bafasha abarangiza TIG babagorora bakanakora imirimo y’inyungu rusange, TIG kandi ngo bayitezeho kugabanya ubucucike buri mu magereza n’ubwo umubare w’abayihabwa ngo ukiri muto

Muri abo barimo gukora TIG , 100 ni ab’ibyaha bisanzwe basanzeyo abari barakatiwe TIG n’inkiko gacaca babarirwa muri 50 kuko abenshi bagiye barangiza igihano cyabo.

Akimana Latifat



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwan

Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura

Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire m

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama