AGEZWEHO

  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...
  • Ambasaderi Rutabana yagaragaje uko u Rwanda rwaharaniye ubudaheranwa nyuma ya Jenoside – Soma inkuru...

RDB yamuritse uduce tw’ubukerarugendo twaranze urugamba rwo kubohora Igihugu

Yanditswe Jul, 13 2020 09:18 AM | 48,727 Views



Urwego rw’igihugu rw’iterambere RDB rwamuritse tumwe mu duce tw’ingenzi twaranze amateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda, uduce tuzatangira gusurwa na ba mukerarugendo mu mwaka utaha wa 2021.

Ni mu masaha ya mbere ya saa sita, tugeze i Kagitumba hafi y’umupaka uhuza u Rwanda na Uganda, ni mu Murenge wa Matimba mu karere ka Nyagatare.

Tariki ya mbere Ukwakira mu mwaka wa 1990, isasu rya mbere ryatangiye urugamba rwo kubohora igihugu ni ho ryumvikaniye nyuma yaho ubutegetsi bw’u Rwanda bwirenze bukarahira bukanga ko abana b’u Rwanda bwari bwarahejeje ishyanga bataha mu rwababyaye ku mahoro.

Mu mpera z’Ukwakira muri uwo mwaka, Paul Kagame wahise afata ubuyobozi  bwa RPA, yatangiye ibikorwa byo kongera kwisunganya ku ruhande rw’ingabo za RPA, amayeri y’urugamba atangira guhinduka ubwo, ingabo zerekeza mu birunga. Mu kwezi kwa 5 mu mwaka wa 1992 ni bwo ingabo za RPA zigaruriye agace ka mbere zahise zigira ibirindo byako, agace kari mu murenge wa Tabagwe mu karere ka Nyagatare. Ni agace karimo n’umusozi wa Shonga, umusozi w’amateka akomeye mu rugamba rwo kubohora igihugu.

By'umwihariko, muri aka gace niho hubatswe indake ya mbere y’uwari umugaba mukuru wa RPA, ari na yo nyamukuru mu duce tuzajya isurwa mu bukerarugendo bushingiye ku mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda.

Nyuma y’imyaka 26, abatuye muri utu duce bavuga ko iterambere riri iwabo rishimangira impamvu urugamba rwo kubohora igihugu rwabaye ingirakamaro ku gihugu.

Umuhora w’ubukerarugendo bukubiyemo aya mateka y’urugamba rwo kubohora u Rwanda ureshya na kilometer 120 uhereye i Kagitumba, abazajya bakora ubu bukerarugendo bakazajya banyura mu turere 6 tw’igihugu ari two Nyagatare, Gicumbi, Rulindo, Gakenke, Musanze na Gasabo.


Divin UWAYO 



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura