AGEZWEHO

  • Tariki 19 Mata 1994: Imyaka 30 irashize Sindikubwabo atangije Jenoside mu cyahoze ari Butare – Soma inkuru...
  • U Bubiligi: Uwahamijwe ibyaha bya Jenoside yashinje Nkunduwimye kujya mu nama zayiteguraga – Soma inkuru...

RDB yasabye abikorera ubufatanye kugira ngo inama ya CHOGM izagende neza

Yanditswe Apr, 27 2022 16:28 PM | 108,654 Views



Inzego zitandukanye zirimo iza leta, abikorera n’imiryango itari iya leta bahuriye mu nama yari igamije kwigira hamwe ku myiteguro y’inama u Rwanda ruzakira ihuza abakuru b’ibihugu na za guverinoma zigize Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza, CHOGM n’amahirwe yitezwe muri iyi nama izaba muri Kamena uyu mwaka.

Ni inama kandi yitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta.

Umuyobozi Wungirije w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere, RDB Niyonkuru Zephanie yavuze ko aya ari amahirwe kuba u Rwanda rugiye kwakira iyi nama, anagaragaza ko “Inshingano zacu ni ugushyiraho icyerekezo cy'u Rwanda cyo kuyobora ubucuruzi burambye ku bantu benshi. Tuzakoresha uru rubuga kugira ngo twereke ibihugu bigize Commonwealth ndetse n'isi ibyo u Rwanda rwagezeho mu myaka 28 ishize. ”

Yavuze ko kwakira abantu ibihumbi 5 baturutse hirya no hino ku isi, bitanga inyungu mu bukungu, atari amahoteri cyangwa ibigo bizakira izi nama gusa ahubwo no ku banyarwanda bose.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wa PSF, Stephen Ruzibiza we yatangaje ko abikorera bakanguriwe kwitegura iyi nama kandi biteguye gukoresha amahirwe yatanzwe na CHOGM

Umuyobozi mukuru wa RDB, Claire Akamanzi yahamagariye abayitabiriye kwitabira cyane ibikorwa bya CHOGM, gushyiraho ubufatanye, no kwigaragaza kugira ngo bazungukire muri iyi nama.

"Turashaka ko ibi bihugu byose byo ku isi bibuka u Rwanda kandi bakavuga ku Rwanda igihe kirekire cyane, kubera ibyo babonye hano. Kugira ngo ibyo bishoboke, dukeneye ubufatanye bwawe n'ibitekerezo byawe.

Yavuze ko kugira ngo imyiteguro igende neza, hakenewe kwitegurwa mu nzego zitandukanye, u Rwanda rugaha ibyiza abashyitsi bazaza, ku buryo bazasubirayo bavuga ibyiza baboneye mu gihugu.


James Habimana



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira