AGEZWEHO

  • Abasesengura iby’ubukungu baravuga ko u Rwanda rukwiye guhangana n’izamuka ry’ibiciro – Soma inkuru...
  • EAC yatangiye ibiganiro biganisha ku kwishyira hamwe mu bya Politiki – Soma inkuru...

RDB yatangaje ko umusaruro uva muri Visit Rwanda umaze kwikuba kabiri

Yanditswe Aug, 14 2021 18:21 PM | 83,765 Views



Ikigo cy'igihugu cy'iterambere RDB, kiratangaza ko nyuma y'imyaka itatu hatangiwe ubukangurambaga bwo kumenyekanisha u Rwanda buzwi nka Visit Rwanda, umusaruro ubuvamo umaze kwikuba kabiri ndetse bikaba byitezwe ko uzakomeza kwiyongera, bitewe n'impamvu zinyuranye harimo n'igihangange Lionel Messi uherutse kugurwa n'ikipe ya Paris Saint-Germain.

Ubukangurambaga bwo kwamamaza u Rwanda nk'igihugu cy'ubukerarugendo n'ishoramari buzwi nka Visit Rwanda, bwamenyekanye cyane mu myaka 3 ishize ubwo ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza yatangiraga kwambara imyambaro yanditseho visit Rwanda, bisobanuye ngo sura u Rwanda.

Umuyobozi w'agateganyo w'ishami ry'ubukerarugendo muri RDB, Ariella Kageruka avuga ko ugereranyije n'igihe ubu bukangurambaga bwatangiriye, umusaruro umaze kuboneka urenze uwari witezwe.

Yagize ati “Umusaruro u Rwanda rumaze gukura muri campaign [ubukangurambaga] ya visit Rwanda mbere na mbere ni ukumenyekanisha igihugu nk'igihugu cy'ubukerarugendo kandi cy'ishoramari. Kuva icyo gihe rero dutangira iyi campaign ya visit Rwanda imyaka 3 irashize, twabashije kugira umusaruro uva ku cyo twita media value wagiye wiyongera. Wahereye kuri miliyoni 36 z'ama pounds ubu igeze kuri miliyoni 77 z'ama pounds kuri iyo media value tuvanamo. Tugitangira iyi campaign twigeze gukora survey[ubushakashatsi] abantu 71% ntabwo bari bazi u Rwanda nk'igihugu cy'ubukerarugendo. Uyu munsi abasaga 51% bazi ko u Rwanda ari igihugu cy'ubukerarugendo.”

Nyuma y'ikipe ya Arsenal yo mu Bwongereza, kuva mu kwezi k'Ukuboza kwa 2019 ikipe ya Paris Saint-Germain yo mu Bufaransa, na yo yatangiye kwambara Visit Rwanda mu gihe iri mu myitozo. Kuri stade yayo Parc de Princes ijambo visit Rwanda rigaragara kenshi ku byapa byamamaza ari nako ikawa, icyayi n'ibindi bicuruzwa byo mu Rwanda nk'imyenda bihacururizwa.

Kuva Lionel Messi yagera muri iyi kipe nk'umukinnyi wayo mushya, visit Rwanda nayo isa n'iyabyungukiyemo ndetse ku mbuga nkoranyambaga u Rwanda rwongera kuvugwa biratinda.

Umukunzi w’umupira w’amaguru, Emmy Munyakayanza avuga ko kuza kwa Messi muri PSG akurikiranye na Sergio Ramos bisobanuye ikintu gikomeye kuri Visit Rwanda.

Ati “”Umukinnyi mwiza ku Isi mu myaka irenze 10 ishize, ufite ballon d'or 6 yagiye muri PSG. Bivuze iki? PSG ni guarantee gutwara igikombe cya Ligue 1 (igikombe cya shampiyona mu Bufaransa), mu myaka nk'itatu ishize yageze kuri final ya champions league rimwe ndetse inagera muri 1/2 ejo bundi, izanye umukinnyi wa mbere ku Isi ufite ballon d'or 6 urimo gushaka iya 7, izanye umu defenseur wa mbere mwiza mu beza ku Isi, ifite Kylian Mbappé umwe mu bakinnyi beza.’’

“Ni ukuvuga ngo biroroshye cyane ko PSG uyu mwaka yatwara UCL. iyo visibilité ni ikintu udashobora gupfa kubonera agaciro ahubwo nkavuga ngo ni ukureba kure kuba ufite Lionel Messi cyangwa se nk'umuntu ushobora kwamamaza Visit Rwanda, ni ishoramari ridasanzwe.

Ibikorwa byo kwamamaza u Rwanda kandi muri iki gihe Isi imaze yugarijwe n'icyorezo cya COVID19, ntibyigeze bihagarara dore ko Visit Rwanda yagaragaye no kuri za televiziyo mpuzamahanga nka ESPN yo muri USA na Canal+ yo mu Bufaransa muri Gicurasi uyu mwaka, ubwo muri Kigali Arena haberaga imikino ya Basketball Africa League.

<iframe width="560" height="315" src="https://www.youtube.com/embed/fxJXUJQLmHc" title="YouTube video player" frameborder="0" allow="accelerometer; autoplay; clipboard-write; encrypted-media; gyroscope; picture-in-picture" allowfullscreen></iframe>

Divin Uwayo

 




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Kigali: Impuguke zo muri EAC zaganiriye ku kurinda abaturage ibitero by'ite

Perezida Kagame yitabiriye inama ya COP29 (Amafoto)

Kigali: Hatangiye amahugurwa y'abashinzwe gucunga inzibutso ziri ku rutonde

Abayoboke b'Ishyaka PL biyemeje gushyigikira gahunda mbaturabukungu ya NST2

Umutungo ukomeye Afurika ifite ni urubyiruko rwayo - Minisitiri w'Intebe Dr

La Corniche: Hagiye kubera ibiganiro bihuza u Rwanda, DRC na Angola

Paris: Urubanza rwa Philippe Hategekimana rwakomeje ku munsi wa rwo wa Kabiri

Trump na Harris bagiye guhatanira kuyobora Amerika