AGEZWEHO

  • Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga – Soma inkuru...
  • Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n’amahanga – Soma inkuru...

RDB igiye kugaragaza inyigo y'imbago z'ahazagurirwa Pariki y'Ibirunga

Yanditswe Nov, 21 2023 17:02 PM | 99,796 Views



Ubuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB buravuga ko muri Mutarama umwaka utaha hazaba harangiye inyigo igaragaza imbago z'ahazagurirwa Pariki y'Ibirunga, bityo n'abarebwa no guhabwa ingurane bamenyekane. 

Ni nyuma y'uko Abadepite bagaragaje ikibazo cy'abaturage batemerewe kugira ibikorwa birambye bakorera mu butaka bwabo nyamara bataranishyuwe ngo bimuke.

Hari ibibazo binyuranye Abadepite bagaragaje ubwo bakoraga ingendo mu Turere muri Gicurasi na Kamena uyu mwaka birimo ibyo kuba nta gishushanyombonera cy'igihugu mu birebana n'ubukerarugendo bigatuma ishoramari ridakorwa uko bikwiye, hari ahantu nyaburanga n'ahafite amateka yihariye hakwiye kuba hatunganywa hagasurwa, n'ahatunganijwe ntihabyazwe umusaruro uko bikwiye.

Ibibazo bisaba ubuvugizi ni byinshi birimo kuba ahatangirwa serivisi z'ubukerarugendo hari ibikorwaremezo bihagije nk'amazi, imihanda mibi, interineti nke cyangwa idahari, parikingi zidahagije ndetse hari n'abatinda kubona ibyangombwa bibemerera gukora. Hagaragajwe kandi ko hari abatekamutwe bafungura kampani zitwa ko zifasha ba mukerarugendo za baringa bazwi nk'abavogerezi bigahesha isura mbi igihugu, ariko RDB ivuga ko ikorana n'inzego z'umutekano mu kurwanya aba bantu.

Hagaragajwe ikibazo cy'inyamaswa zonera abaturiye za pariki ntibishyurwe, kwishyurwa batinze no guhabwa amafaranga atajyanye n'aho ibihe bigeze. 

Umuyobozi Mukuru wa RDB, Francis Gatare wari wahamagajwe ngo atange ibisobanuro mu magambo, yasobanuye ko urwego rw'ubukerarugendo rurushaho gutera intambwe igaragarara ariko rukirimo bimwe mu bibazo birimo gushakirwa umuti ari nako hashakwa abakozi muri uru rwego bashoboye kuko akenshi rukorwamo n'abanyamahanga.

Yijeje ko harimo kwihutishwa ishyirwaho ry'igishushanyombonera ngo hamenyekane ahantu nyirizina hagenewe ibikorwa by'ubukerarugendo mu gihugu, ibi bikajyana no gusoza inyigo y'ahazagurirwa ibikorwa bya pariki y'Ibirunga by'umwihariko bityo hakemurwe ibibazo by'ingurane.

Ku kibazo cy'inyamaswa zonera abaturage, RDB ivuga ko harimo kuvugururwa itegeko rijyanye n'ubwishyu no kunoza urutonde rw'ibyishyurwa bitewe n'inyamaswa zabyonnye kuko hari izitari zisanzwe kuri uru rutonde nk'Inkende, Ibitera n'ibindi.


Jean Claude Mutuyeyezu




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Hatangijwe umushinga wo kongera umusaruro w'ibyoherezwa mu mahanga

Abasenateri bagaragaje impungenge ku bakekwaho Jenoside bagikingirwa ikibaba n&r

U Rwanda rwashoye miliyari 90 Frw yo kugaburira abana ku mashuri mu 2023/2024

Minisitiri Prof. Bayisenge yasuye urubyiruko rw'i Huye, aruha umukoro wo kw

Nyamasheke: Abagororwa 18 bafungiye ibyaha bya Jenoside basabye imbabazi abo bic

Inyungu iri mu kwifashisha drones mu kohereza ibicuruzwa ku mahoteli

EU yasabye RDC kwirinda imvugo zibiba urwango n'amacakubiri biteza intambar

Abafite amasambu hafi y’Ikiyaga cya Ruhondo basabye ko abayigabije bayakur