Yanditswe Apr, 03 2019 19:50 PM | 4,247 Views
Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi yatangiye uruzinduko rw’akazi
rw’iminsi itatu mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika; kuri uyu wa Gatatu tariki 3 Mata 2019.
Ni narwo ruzinduko rwe rwa mbere agiriye inyuma y’umugabane w’Afrika kuva yajya ku butegetsi yasimbuyeho Joseph Kabila mu ntangireo z’uyu mwaka.
Abasesengura iby’uru ruzinduko rwa Perezida Tshisekedi kwa mugenzi we Trump barasanga rugamije ibintu bitandukanye birimo kuganira ku kibazo cy’umutekano muke urangwa mu bice binyuranye by’igihugu cye, no guhangira imirimo Abakongomani.
Ikindi kandi ngo kijyanye Perezida Tshisekedi muri RDC ni ukujya gushishikariza Abanyamerika kuza gushora imari mu gihugu cye cya Congo.
Mu baherekeje Tshisekedi muri USA barimo n’abakora mu by’imari.
Mu cyumweru gishize, uhagarariye USA muri RDC yari yatangaje ko banyuzwe n’uruzinduko rwa Perezida Tshisekedi, mu gihugu cyabo.
Uyu mudiplomate yavuze ko uruzinduko rwe i Washington ari umwanya wo gusuzumira hamwe ibiteza imbere impande zombi mu guhanshya ikibazo cya ruswa, kubahiriza uburenganzira bwa muntu, no guteza imbere inzego zirimo iz’ubuzima n’uburezi by’Abakongomani.
Urubyiruko rwavutse nyuma ya Jenoside rugeze he rwigishwa amateka yaranze u Rwanda?
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Musanze: Hatangijwe igikorwa cyo gusuzuma kanseri y’inkondo y’umura ku bafite hagati y ...
Apr 24, 2024
Soma inkuru
Ingabo z'u Rwanda n’iza Jordanie zaganiriye ku kubyutsa imikoranire mu bya gisirikare
Apr 24, 2024
Soma inkuru
U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejwe kwica Abatutsi
Apr 23, 2024
Soma inkuru
Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata
Apr 21, 2024
Soma inkuru
Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera amaboko amahanga
Apr 19, 2024
Soma inkuru