AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RDC: Uhuru Kenyatta yasabye ko amasezerano ya Luanda yubahirizwa

Yanditswe Jan, 25 2023 11:05 AM | 3,444 Views



Uhuru Kenyatta wahoze ari Perezida wa Kenya akaba n'umuhuza mu bibazo by'umutekano muri Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo yatangaje ko atewe impungenge cyane n'umutekano muke wongeye kwaduka mu Burasirazuba bwa Congo, by'umwihariko muri Kivu y'Amajyaruguru aho imirwano yongeye kubura hagati y'imitwe itandukanye ndetse n'ingabo za leta FARDC n'umutwe wa M23.

Uhuru Kenyatta yasabye ko imirwano ihagarara hakubahirizwa amasezerano y'amahoro ya Luanda ndetse impande zombi zikagaruka ku nzira y'amahoro ya Nairobi.

Yatangaje ko kandi atewe impungenge n'imirwano imaze iminsi ibiri muri Kivu y'Amajyaruguru yibasiye abasivile bigatuma benshi bakurwa mu byabo.

Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa Twitter muri iki gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu.

Atangaje ibi kandi mugihe u Rwanda rwagaragaje impungenge mu kugenda biguruntege kwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo mu kubahiriza amasezerano y'Amahoro ya Luanda, bikagaragazwa n'uko Congo igenda yanga ingingo zimwe na zimwe zikomeye zigaragara muri aya masezerano. 

Ibi kandi bishimangirwa n'imyigaragambyo iherutse kuba muri iki gihugu yamagana ingabo z'umuryango wa EAC zishinzwe kubungabunga amahoro muri iki gihugu.

Umuvugizi wungirije wa Guverinoma y'u Rwanda Alain Mukuralinda yatangaje ko ibi byatewe no kuba Leta ya Congo ibeshya abaturage bayo ku bikubiye muri aya masezerano.





Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage