AGEZWEHO

  • NAEB yagaragaje ko ibyoherezwa hanze bituruka ku ndabo n'imbuto byageze kuri toni 1000 ku kwezi – Soma inkuru...
  • Amateka ya Mohamood Thabani warohoye imibiri y'Abatutsi mu Kiyaga cya Victoria – Soma inkuru...

AMAFOTO - Abasirikare bashya basabwe kurangwa n'umurava muri RDF

Yanditswe Mar, 31 2019 10:43 AM | 20,432 Views



Abasirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda basabwe kurangwa n'imyitwarire myiza iranga ingabo z’u Rwanda ndetse n'umurava mu kubungabunga amahoro n'umutekano by'igihugu.

Aba basirikare bashya binjiye mu ngabo z’u Rwanda nyuma yo kurangiza imyitozo bari bamazemo umwaka mu kigo cy’imyitozo y’ibanze ya gisirikare cya Nasho mu Karere ka Kirehe. Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen Patrick Nyamvumba, wayoboye umuhango ubinjiza mu ngabo, yavuze ko yanyuzwe n’ubumenyi bagaragaza binyuze mu kwiyereka mu buryo bw’imirwanire haba mu gukoresha umubiri no kwifashisha intwaro.

Gen Nyamvumba yibukije aba basirikare bato bashya ko bakwiye guterwa ishema no kwinjira mu ngabo zifite amateka ko zarahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubu zikaba zicunze neza umutekano w’Abanyarwanda kandi zikagira uruhare mu guteza imbere igihugu.

Muri uyu muhango hanatanzwe ibihembo ku bahize abandi mu myitozo ndetse no ku babigishije babaye indashyikirwa. Mu banyeshuri bahembwe harimo Pte Niyomugabo Noel wahize abandi, akurikirwa na Pte Hatangimana Eurade na Pte Mutoni Ruth.

Pte Hatangimana Eurade avuga ko igihe cyose mu kazi binjiyemo, bazubakira ku ndangagaciro za RDF.

Iki ni igikorwa kiba buri mwaka hagamijwe gufasha ingabo z'u Rwanda, RDF kugera ku ntego bemererwa n'itegeko rinagena imiterere n'ishingano byazo.  

Uyu muhango wanitabiriwe n’abandi bayobozi b’Ingabo barimo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt Gen Jacques Musemakweli n’Umugaba mukuru w’inkeragutabara, Maj Gen Aloys Muganga.

ANDI MAFOTO MENSHI KANDA HANO 




Inkuru ya Ferdinand UWIMANA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda rwongeye kugaragaza ko rwiteguye kwakira abimukira bazava mu Bwongereza

Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na mugenzi we w'u Bufaransa

Nkunduwimye yashinjwe gufatanya na Georges Rutaganda gutanga intwaro zakoreshejw

Abanyarwanda bategujwe imvura idasanzwe mu mpera za Mata

Perezida Kagame yasobanuye uko Abanyarwanda bigobotoye imyumvire yo gutegera ama

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize