AGEZWEHO

  • Miliyari 2,8 Frw zashowe mu kwagura uruganda rw’imyenda i Burera – Soma inkuru...
  • Abazunguzayi bahawe isoko ryo gucururizamo batikandagira (Amafoto) – Soma inkuru...

RDF na Polisi byahuje imbaraga mu bikorwa byo kuzamura imibereho myiza y'abaturage

Yanditswe Feb, 28 2024 16:47 PM | 96,167 Views



Ingabo na Polisi by'u Rwanda byahuje imbaraga mu bikorwa bizamara amezi atatu byo gufasha abaturage no kuzamura imibereho myiza n'iterambere ryabo.

Itangazo rihuriweho n’Ingabo z’u Rwanda, RDF na Polisi y’Igihugu ryashyizweho umukono ku wa 28 Gashyantare 2024 ryerekana ko ibi bikorwa bizatangira ku wa 1 Werurwe 2024.

Biteganyijwe ko ku bufatanye bwa RDF, Polisi y’Igihugu n'izindi nzego bazashyira imbaraga mu bikorwa byo gufasha abaturage mu mibereho myiza n'iterambere.

Ni ibikorwa bifite insanganganyamatsiko igira iti "Imyaka 30 yo Kwibohora, ku bufatanye bw'Ingabo z'Igihugu, Inzego z'Umutekano n'Abaturage mu iterambere ry'u Rwanda.''

Biteganyijwe ko ibi bikorwa bizabera mu gihugu hose mu gihe cy'amezi atatu aho bizibanda mu byiciro bitandukanye bigamije guteza imbere imibereho myiza y'abaturage hibandwa ku buvuzi, kubungabunga ibidukikije, kubaka ibikorwaremezo, ubworozi no kubakira imiryango itishoboye.

Uruhare rw'Ingabo na Polisi by'u Rwanda mu bikorwa by'iterambere n'imibereho myiza y'abaturage biteganywa n'amategeko agenga izi nzego.

Ingabo na Polisi by'u Rwanda byashimiye abaturage ku ruhare n'ubufatanye badahwema kugaragaza mu bikorwa byo kubungabunga umutekano n'iterambere ry'u Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere Ingabo z’u Rwanda na Polisi y’Igihugu byahuje imbaraga mu bikorwa bigamije guteza imbere abaturage.

Ubusanzwe hategurwaga Ukwezi kwa Polisi, gahunda igizwe n’uruhurirane rw’ibikorwa bitegurwa mu gihugu hose hagamijwe kunoza imikoranire hagati ya Polisi n’abaturage mu kurwanya ibyaha no kuzamura imibereho myiza yabo. Ku rundi ruhande, buri mwaka hategurwa Army Week, aho Ingabo z’u Rwanda zitanga umusanzu mu bikorwa biteza imbere abaturage.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w'Intebe yashimye uruhare amashuri y'ubumenyi ngiro agira k

Perezida Kagame yakiriye Prof Murenzi umwarimu muri Kaminuza ya Worcester Polyte

Abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda bagiye kujya bigishwa indimi

Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro

Nyamasheke: Abanyeshuri basaga 900 bo ku ishuri rya Nyarutovu bamaze icyumweru b

Abana basaga ibihumbi 177 bataye ishuri: Hari gushakwa umuti w’iki kibazo

Guverinoma iri gucoca ibibazo bigaragara mu burezi

Gahunda yo kuzamura ireme ry’uburezi mu mashuri abanza imaze gushinga imiz