AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RDF yavuze uburyo abasirikare b'u Burundi baherutse kurasa ku ngabo z'u Rwanda

Yanditswe May, 10 2020 09:32 AM | 34,024 Views



Ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda buravugaga ko ku wa Gatanu tariki ya 8 Gicurasi 2020, mu Murenge wa Rweru, Akarere ka Bugesera, Intara y'Iburasirazuba, abasirikare b'u Burundi barashe ku basirikare b'u Rwanda. 

RDF ivuga ko byaturutse ku kuba itsinda ry'abarobyi bo mu Burundi ubwo bari mu Kiyaga cya Rweru, bageze ku gice cy'u Rwanda mu buryo butemewe n'amategeko, Ingabo z'u Rwanda zibasaba gusubira inyuma aho baturutse. Muri icyo gihe ni bwo abasirikare b'u Burundi bari hafi aho bahise batangira kurasa ku ngabo z'u Rwanda. Na zo zikaba zarahise zibasubiza

Mu itangazo ryasohotse kuri iki Cyumweru, RDF yasobanuye ko nta musirikare w'u Rwanda wakomeretse. Ingabo z'u Rwanda zikaba zaratsimbuye abo basirikare b'u Burundi bagasubira aho baturutse.



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage