AGEZWEHO

  • Bagiye kubona ibintu byiza- Danny Nanone yijeje indirimbo nshya – Soma inkuru...
  • Ingengo y’imari Leta ishyira mu kugaburira abana ku ishuri yikubye inshuro 15 – Soma inkuru...

REB igiye gutangaza amanota y'abarimo gukora ibizamini ku myanya y'ubuyobozi bw'amashuri

Yanditswe Aug, 29 2022 16:59 PM | 88,976 Views



Urwego rw'Igihugu rushinzwe uburezi bw'Ibanze, REB rwavuze ko bitarenze icyumweru gitaha ruzaba rwatangaje amanota y'abarimo gukora ibizamini ku myanya y'ubuyobozi bw'amashuri abanza ya Leta, n'abayobozi bungirije b'amashuri yisumbuye bashinzwe amasomo n'abashinzwe imyitwarire.

Hifashishijwe ikoranabuhanga, kuri uyu wa Mbere nibwo abahatanira iyi myanya batangiye gukora ibizamini byo kubazwa mu magambo ibizwi nka Interview.

Ababyitabiriye bashima ubu buryo bushya.

Uwitwa Ndayisenga Vedaste yagize ati “Byagenze neza usibye ikibazo gito cya internet twagize, gusa nifuza ko byakomeza gutya kuko ibi nibyo byiza.”

Ku kibazo cya internet, umuyobozi ushinzwe iterambere n'imicungire y'abarimu muri REB, Mugenzi Ntawukuriryayo Leon  avuga ko kitari ku rugero runini kandi ko cyahise gikemuka.

“Internet ni ikibazo rimwe na rimwe gitungurana ariko twahise tubikemura, mu turere nta n'ikibazo cyane twagize ahubwo wenda hano kuko dufite panel nyinshi 54 zose niho habaye nk'ahaba ikibazo ariko ubu twamaze kubikemura abantu bari kubikemura nta kibazo.”

Yizeza abarimo gukora ibi bizamini ko bitarenze icyumweru gitaha hazamenyakana abatsinze.

“Ku wa Gatanu ibizamini nibirangira tuzakora raporo ku buryo mu cyumweru gitaha tuzaba duteranya amanota bagize mu buryo bwanditse n'ibi bizamini bya interview barimo gukora ubu, turateganya ko mu cyumweru gitaha dusohore amanota noneho ababonye 70 mu giteranyo cy'ibizamini byombi akaba aribo bazaba batsinze duhite tubatangaza.”

Ku ikubitiro kuri uyu wa Mbere abakandida bashaka umwanya w'umuyobozi wungirije ushinzwe Imyitwarire mu mashuri yisumbuye bagera kuri 955, nibo batangiye ibizamini bari gukorera ahateganyijwe muri buri karere.

Hakazakurikiraho abasabye akazi ku myanya y'abayobozi bungirije bashinzwe amasomo mu mashuri yisumbuye no ku mwanya w'abayobozi b'amashuri abanza.




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

U Rwanda na Georgia byemeranyije ubufatanye mu bya politiki na diplomasi

Hashyizweho uburyo bwo kwireba no kwiyimura kuri lisiti y’itora hakoreshej

FERWAFA yanyuzwe n'umusaruro w'Amavubi mu mezi ane ashize

RHA yahumurije abubakishije amakaro yo mu bwogero ku nkuta z’inzu z’

Gakenke: Imirimo yo kubaka Umudugudu w’Icyitegererezo uzatuzwamo abahoze m

Karongi: Inzobere z’abaganga ba RDF zatangiye kuvura abaturage ku buntu

Abamotari batakambye ku biciro by’ubwishingizi birushaho gutumbagira

Rubavu: Abarokotse Jenoside baravuga ko ubuvuzi bahawe na Leta bwatumye bagarura