Yanditswe Aug, 04 2021 17:59 PM | 39,135 Views
Ubuyobozi bwa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu, REG bwatangaje ko bwizeza ko intego u Rwanda rwihaye yo kugeza amashanyarazi ku ngo zose mu 2024, izagerwaho n’ubwo icyorezo cya COVID-19 cyajegeje inzego nyinshi z’ubukungu.
Impuguke mu bukungu ndetse n’abaturage, bemeza ko ingufu z’amashanyarazi ari ingenzi mu kwihutisha iterambere.
Manishimwe Safi Nadine aho atuye mu Murenge wa Jabana mu Mudugudu wa Buliza nta muriro w'amashanyarazi urahagezwa.
Akazi akora ko kudoda agakora ku manywa gusa, ndetse ngo nta nubwo atekereza kugura icyarahani gikoresha amashanyarazi, ni ibibazo asangiye n’abandi baturage bo muri uyu mudugudu.
Mu Murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo, abaturage bo mu mudugudu wa Shango, bo bemeza ko umuriro w'amashanyarazi ukimara kuhagezwa, yahinduye ubuzima bwabo.
Mu ngengo y'imari ya 2020 /2021, ingo zigera ku 178,000 zaracaniwe. Nyamara isi n’u Rwanda byari byugarijwe n’icyorezo cya Covid19 na n’ubu kigikomeje kuzahaza inzego z’ubukungu zinyuranye.
Umuyobozi Mukuru wa Sosiyete y'u Rwanda ishinzwe ingufu REG ,Ron Weiss avuga ko n’ubwo ibihe bimeze nabi, intego u Rwanda rwihaye yo gucanira ingo zose izagerwaho.
Ati “Dufite intego yo kuzaba twacaniye ingo zose bitarenze 2024 kandi tuzabigeraho nta rwitwazo, nta mpamvu n’imwe izatubuza kuyigeraho. Twariyemeje kandi itsinda ribishinzwe ririmo gukorana umurava kandi nubwo bitoroshye muri iki gihe cya covid19, muri guma mu rugo tutarimo gukomeza imishinga yacu ariko turimo kugerageza kubikora kandi bizadukundira kwesa umuhigo.”
Avuga ko afite icyizere ko amafaranga asaga miliyari 670 akenewe kugirango ingo zose zizabe zaracaniwe kugeza mu 2024 nayo azaboneka.
“Amafaranga yose dukeneye kugirango tubigereho mu birebana no gukora uwo muriro no kuwukwirakwiza no gucanira buri wese, ni miliyari imwe n'igice y'amadorali y'Amerika kandi muri ayo tumaze kubona umubare ufatika ugera kuri miliyoni 900, ariko dufite icyuho cya miliyoni 670 kandi turimo kubikoraho kuko dufite abafatanyabikorwa beza biteguye kudufasha ku buryo bizageza icyo gihe muri 2024 tuzaba twashoboye kuziba iki cyuho.”
Umuyobozi wa Kaminuza ya Kigali, akaba n’impuguke mu bukungu, Prof. Tombola Gustave avuga ko umuriro w'amashanyarazi ari ingenzi cyane mu guhindura ubuzima bw'abaturage mu buryo bwihuse.
U Rwanda rukeneye izi miliyari 670 z’amafaranga y’u Rwanda kugirango 35% by’ingo zidafite amashanyarazi zizayabone bitarenze mu 2024.
Ingo zisaga miliyoni 1 n’ibihumbi 750 zingana na 65 % by’ingo zose mu gihugu ni zo kuri ubu zifite umuriro w’amashanyarazi.
Ingo miliyoni imwe n’ibihumbi 268 zihwanye na 47.2% zahawe umuriro uturuka ku muyoboro mugari, izindi ibihumbi 482 zingana na 17.8% zahawe uwo ku yindi miyoboro harimo n’imirasire y’izuba.
Ubu igihugu gikora amashanyarazi angana na mega watt 235.6 mu gihe mu 2024, hazaba hakenewe mega watt 556 kugira ngo ingo zose mu Rwanda ziyabone.
Bosco Kwizera
Nyamasheke: Abantu 2 bapfuye abandi 8 barakomereka mu mpanuka y’umukingo wabagwiriye
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Abanyeshuri barenga ibihumbi 30 basabye guhindurirwa ibigo cyangwa amashami
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Qatar: Dr Ngirente yitabiriye imurika mpuzamahanga ry'ubuhinzi bw’imbuto
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyagatare: RAB yakuyeho akato kari kashyizweho kubera indwara y'uburenge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Kigali: Hari imihanda irimo kubakwa yadindiye ubu irimo guteza imivu y’amazi mu baturage
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Akarere ka Musanze kongeye kunengwa ku kibazo cy'igwingira cyugarije abana
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Nyamagabe: Ubuyobozi buhangayikishijwe n’ibikorwa bisubiza inyuma ubumwe n’ubwiyunge
Oct 02, 2023
Soma inkuru
Uburezi: Abakoze ibizamini byo kuba abarimu batagize amanota 70% basabwe gusubiramo
Oct 01, 2023
Soma inkuru