REB yifuza ko buri mwarimu yaba umwigisha w'amahoro

AGEZWEHO


REB yifuza ko buri mwarimu yaba umwigisha w'amahoro

Yanditswe June, 11 2019 at 14:55 PM | 10970 Views



Ikigo cy'igihugu cy'uburezi REB kiravuga ko cyifuza ko buri mwarimu yaba umwigisha mwiza w'amahoro n'indangagaciro kuko ari ingenzi mu kubaka umunyarwanda w'uyu munsi n'ejo hazaza.

Iki kigo kiravuga ibi mu gihe kuri uyu wa kabiri cyakiriye impano y'ibitabo nyoborabarezi n'iby'iteguramasomo ku mahoro n'indangagaciro.


Ni ibitabo bigera Ku 4 000 bizahabwa ibigo by'amashuri hirya no hino mu gihugu kugirango byifashijwe n'abarimu mu gutegura neza kurushaho amasomo y'amahoro n'indangagaciro binyuze.

Ni ibitabo byatanzwe n'umuryango ukora Aegis Trust Ku bufatanye n'igihugu cya Sweden binyuze mu kigega mpuzamahanga nterankunga cy'icyo gihugu, SIDA. Amashuri abanza n'ayisumbuye yo mu turere twose tw'igihugu akaba ari yo agenewe ibi bitabo.




Ba wambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Minisitiri w’Ingabo yerekanye akamaro k’amateka n’umuco mu kwi

Rayon Sports yatsinze AS Kigali mu mukino wa 1/2 mu Gikombe cy'Amahoro

#KWIBUKA25: UMWANA WATORAGUWE AFITE AMEZI 2

#KWIBUKA25: Bemeye ko Amahanga yatereranye u Rwanda

RUBAVU: Hatangijwe Kwibuka25 abaturage basabwa gukangukira gukora

#KWIBUKA25: KARONGI- Ushaka gusenya ibyagezweho ntazihanganirwa