Yanditswe May, 16 2022 15:15 PM | 47,846 Views
Hari abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko bafite ikibazo cyo
kubona umuriro w’amashanyarazi bitewe n’uko ngo habaye ibura ry’amapoto y’ibiti
yifashishwa mu kuwubagezaho, gusa Ikigo cy'Igihugu gishinzwe gukwirakwiza umuriro w'amashanyarazi cyo kivuga ko nta kibazo cy’amapoto
gihari.
Aba baturage bo mu bice bitandukanye bagaragaza ko umuriro w’amashanyarazi yo kumuyoboro mu gari agenda abaca hejuru, nyamara bo nta muriro bafite kuko habuze amapoto y’ibiti yifashishwa mu kuyabagezaho bakaba baraheze mu mwijima.
Aha hiyongeraho n’abandi bavuga ko hari n’ikindi kibazo cy’amwe mu mapoto y’ibiti amaze igihe, ku buryo hari aho yahengamye cyangwa yenda guhirima nabo bakaba bafite impungenge ko ashobora guteza impanuka nabo bakifuza ko yasimburwa.
Ibi barabigaragaza nyamara mu Rwanda hari uruganda rutunganya amapoto y’ibiti, aho umuturage ushaka kuyigurira bimusaba kunyura muri REG kugira ngo ahabwe ipoto y'igiti ikoreshwa ngo agezweho umuriro w'amashanyarazi, cyangwa akarindira gahunda rusange zo kugezwaho umuriro muri ako gace.
Umuyobozi ushinzwe umusaruro muri uru ruganda rutunganya amapoto y'ibiti, Egide Ruhumuriza avuga ko bafite ubushobozi bwo guhaza isoko kandi hari uburyo bakorana na REG.
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa rusange muri EUCL,Chantal Ngwinondebe avuga ko mu gihugu nta kibazo cy'amapoto y'amashanyarazi gihari, hakaba hari inzira zateganyijwe binyuramo ngo abaturage babone amashanyarazi.
Kugeza ubu ingo zikabakaba 70% nizo zimaze kugerwaho n'umuriro w'amashanyarazi.
Mu Rwanda hari abikorera batandukanye bakora amapoto y'amashanyarazi y'ubwoko butandukanye harimo n'ava hanze y'igihugu, Guverinoma ikaba ifite intego ko mu mwaka wa 2024 buri muturage azaba afite umuriro w'amashanyarazi aho 70% bazaba bafatira ku murongo mugari naho 30% bawukura ku zindi ngufu.
Umuryango AVEGA-Agahozo uvuga ko mu minsi 100 yo kwibuka Jenoside intego bari bihaye zimaze kugerwah ...
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Imiryango 30 yo muri Muhanga yakemuriwe ikibazo cy’icumbi mu 2021-2022
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abavuga ko Gaz ihenze kurusha amakara babiterwa no kudasobanukirwa- Dr Mujawamariya
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Abanyarwanda baba muri Mozambique bakoze umuganda rusange mu kwizihiza umunsi wo kwibohora
Jul 03, 2022
Soma inkuru
Bamwe mu baturage batewe impungenge n’imibare y’abandura Covid-19 itangiye kwiyongera
...
Jul 02, 2022
Soma inkuru
Huye: Ingo 3000 zo muri Mbazi zahawe amazi
Jul 02, 2022
Soma inkuru