Yanditswe Jun, 12 2019 07:54 AM | 5,544 Views
Iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu ni kimwe mu bipimo bishingirwaho muri gahunda z’ibihugu ndetse n’imiryango mpuzamahanga mu nzira iganisha ku iterambere rirambye.
Umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango ya sosiyete sivile itanga ubufasha mu by’amategeko mu Rwanda (Legal Aid Forum-LAF) Andrews Kananga agaragaza isano iri hagati y’uburenganzira bwa muntu n’iterambere ry’ibihugu.
ANDREWS KANANGA, Umuyobozi wa LAF yavuze ati, "Iterambere, imibereho myiza, imiyoborere myiza byose bishingiye ku burenganzira bwa muntu, muri gahunda ya Leta muri NST1 harimo uburenganzira bwa muntu, muri EDPRS I na II, igihugu rero hari igihe kigera tukajya imbere y’amahanga tukababwira tuti dore intambwe tumaze gutera nk’gihugu. Guteza imbere umuturage muri rusange ubukungu burazamuka, ibyo byose ni uburenganzira bwa muntu, urebye ukuntu Leta ishyira abana mu mashuli, uburinganire, imiyoborere myiza ibyo ni ibintu twishimira".
Mu nama mpuzamahanga ihurije hamwe mu Rwanda ibihugu 7 byo mu muryango wa afurika y’iburasirazuba n'iyo hagati, abafatanyabikorwa mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu bagaragaza inyungu ziri mu gukorana kw’inzego hagamijwe imbere inyungu z’umuturage n’uburenzira bwe.
Umuryango w’abibumbye ari nawo wakira raporo z'ibihugu n’imiryango itari iya Leta ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ugaragaza ko uburenganzira bwa muntu ari ishingiro rya gahunda 2030 y’umuryango w’abibumbye.
Dr FODE NDIAYE, Umuyobozi w,Umuryango w’abibumbye mu Rwanda (ONE UN -RWANDA) yavuze ati, "Turabizi neza kugira ngo dukureho imipaka ku iterambere rya sosiyete zacu zibayeho mu mahoro n’umutuzo, abantu bahuriza hamwe, hakenewe gusenyera umugozi umwe, hakenewe sosiyete sivile zifite imbaraga zigomba gukorana hafi n’abaturage ibyo bikaganisha ku guteza imbere abantu ku giti cyabo ndetse na sosiyete muri rusange hagamijwe gushyira mu bikorwa iterambere.
Kuva mu mwaka wa 2008 nibwo umuryango w’abibumbye washyizeho gahunda yo kwakira raporo za Leta n'imiryango ya sosiyete sivile ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu mu bihugu 193 binyamuryango, buri myaka ine.
Ni inkuru ya EDDY SABITI
Abasaga 200 bategerejwe i Kigali mu Iserukiramuco ‘Kigali Triennial’
Feb 12, 2024
Soma inkuru
Art Rwanda yatumye hahangwa imirimo 400 mu myaka 2
May 15, 2023
Soma inkuru