AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RGB iranenga zimwe mu mbuga za bimwe mu bigo bya Leta n’ibyigenga zitagaragaza amakuru agezweho

Yanditswe Feb, 25 2020 18:18 PM | 18,654 Views



Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB rurasaba inzego zinyuranye kunoza amakuru atangwa haba mu bitangazamakuru binyuranye ndetse no ku mbuga zishyirwaho amakuru z'ibyo bigo, kugira ngo abe agaragaza isura nyayo y'u Rwanda.

Ibi uru rwego rurabishingira kuri za raporo z'imiryango mpuzamahanga usanga zanduza isura y’u Rwanda, hagendewe ku makuru atari yo.

Mu biganiro byahuje RGB n'inzego zinyuranye zaba iza Leta z’izigenga zifite imbuga za internet zishyirwaho amakuru anyuranye, uru rwego rwifashishije ubushakashatsi, rwagaragajwe ko kuba izi mbuga zitabaho amakuru akenewe, cyangwa ugasangaho amakuru ashaje ari kimwe mu biteza ibibazo ku makuru areba u Rwanda.

Umukuru w'urwego wungirije, Emmanuel Nibishaka, anenga uburyo imwe mu miryango mpuzamahanga ikoramo raporo zireba ku Rwanda kuko asanga igendera no ku bipimo bitari byo.

Yagize ati “Na bo bagira indicators bagenderaho, urugero bati kugira ngo dupime ubwisanzure ni uko abaturage baba barigaragambinje nibura mu mahoro, cyangwa se bakavuga ngo kugira ngo habe hari demokarasi n’ihererekanyabubasha muri demokarasi,  hakagombye kuba harahindutse umuyobozi.”

Ingaruka z'amakuru mabi ku gihugu n'amakuru adashingiye ku kuri zigaruka ku benegihugu kuko bituma abashoramari bifata ndetse n'ibindi bikorwa binyuranye bikadindira.

Umwarimu muri kaminuza, akaba n'umushakashatsi, Dr Muleefu Alphonse, avuga ko mu guhangana n'iki kibazo, igikenewe ari ugutanga amakuru nyayo, ariko abashakashatsi n'abanditsi bakagira uruhare mu rwego mu kunyomoza amakuru atari yo.

Yagize ati “Abakora ibikorwa bitandukanye bisuzumwa n'imiryango mpuzamahanga bakore kandi batange amakuru nyayo, kandi n'abashakashakasti bakurikirana ibintu umunsi ku wundi, na bo bakore isesengura ryabo batange ibisobanuro nyabyo byahuzwa n'ukuri kuri mu gihugu kugira ngo ibyatangajwe bitari byo binyomozwe. Icy'ingenzi ni uko isura y'igihugu nyayo yagaragazwa.

Umwanzuro wafatiwe muri ibi biganiro ni uko ibigo byajya bifatanya bigatanga amakuru nyayo bikanabeshyuza ibitari byo, ndetse n'imikorere mu gutangaza amakuru ikavugururwa kugira ngo hatangazwe ayuzuye.


Jean Claude KWIZERA



Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage