Yanditswe Feb, 25 2020 18:18 PM | 18,654 Views
Urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere, RGB rurasaba inzego zinyuranye kunoza amakuru atangwa haba mu bitangazamakuru binyuranye ndetse no ku mbuga zishyirwaho amakuru z'ibyo bigo, kugira ngo abe agaragaza isura nyayo y'u Rwanda.
Ibi uru rwego rurabishingira kuri za raporo z'imiryango mpuzamahanga usanga zanduza isura y’u Rwanda, hagendewe ku makuru atari yo.
Mu biganiro byahuje RGB n'inzego zinyuranye zaba iza Leta z’izigenga zifite imbuga za internet zishyirwaho amakuru anyuranye, uru rwego rwifashishije ubushakashatsi, rwagaragajwe ko kuba izi mbuga zitabaho amakuru akenewe, cyangwa ugasangaho amakuru ashaje ari kimwe mu biteza ibibazo ku makuru areba u Rwanda.
Umukuru w'urwego wungirije, Emmanuel Nibishaka, anenga uburyo imwe mu miryango mpuzamahanga ikoramo raporo zireba ku Rwanda kuko asanga igendera no ku bipimo bitari byo.
Yagize ati “Na bo bagira indicators bagenderaho, urugero bati kugira ngo dupime ubwisanzure ni uko abaturage baba barigaragambinje nibura mu mahoro, cyangwa se bakavuga ngo kugira ngo habe hari demokarasi n’ihererekanyabubasha muri demokarasi, hakagombye kuba harahindutse umuyobozi.”
Ingaruka z'amakuru mabi ku gihugu n'amakuru adashingiye ku kuri zigaruka ku benegihugu kuko bituma abashoramari bifata ndetse n'ibindi bikorwa binyuranye bikadindira.
Umwarimu muri kaminuza, akaba n'umushakashatsi, Dr Muleefu Alphonse, avuga ko mu guhangana n'iki kibazo, igikenewe ari ugutanga amakuru nyayo, ariko abashakashatsi n'abanditsi bakagira uruhare mu rwego mu kunyomoza amakuru atari yo.
Yagize ati “Abakora ibikorwa bitandukanye bisuzumwa n'imiryango mpuzamahanga bakore kandi batange amakuru nyayo, kandi n'abashakashakasti bakurikirana ibintu umunsi ku wundi, na bo bakore isesengura ryabo batange ibisobanuro nyabyo byahuzwa n'ukuri kuri mu gihugu kugira ngo ibyatangajwe bitari byo binyomozwe. Icy'ingenzi ni uko isura y'igihugu nyayo yagaragazwa.
Umwanzuro wafatiwe muri ibi biganiro ni uko ibigo byajya
bifatanya bigatanga amakuru nyayo bikanabeshyuza ibitari byo, ndetse
n'imikorere mu gutangaza amakuru ikavugururwa kugira ngo hatangazwe ayuzuye.
Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Apr 19, 2024
Soma inkuru
REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr
Jan 19, 2024
Soma inkuru
Oscar Pistorius yafunguwe nyuma y'imyaka 11 ishize yishe uwari umukunzi we
Jan 05, 2024
Soma inkuru
Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda
Dec 14, 2023
Soma inkuru
Twitege iki kuri Tour du Rwanda 2024?
Nov 09, 2023
Soma inkuru
Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya
Nov 05, 2023
Soma inkuru
Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023
Oct 22, 2023
Soma inkuru
Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abagenda n'amaguru
Oct 15, 2023
Soma inkuru