AGEZWEHO

  • Kwibuka ni inshingano, Jenoside si ikamba twirata- Madamu Jeannette Kagame – Soma inkuru...
  • Miliyari zirenga 2 Frw zishyuwe hadakurikije amategeko – Soma inkuru...

RGB yagaragaje ko Itangazamakuru ryateye imbere ku gipimo cya 80.6%

Yanditswe Nov, 23 2021 18:41 PM | 77,269 Views



Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB rwatangaje ibyavuye mu bushakashatsi buzwi nka Rwanda Media Barometer bugaragaza uko itangazamakuru rihagaze, ko muri Rusange Itangazamakuru ryateye imbere ku gipimo cya 80.6% bivuye ku gipimo cya 72.4% mu mwaka wa 2018.

Mu bipimo bitanu byagendeweho muri ubu bushakashatsi icya mbere kijyanye n’ishyirwaho n'iyubahirizwa ry’amategeko na Politike by’itangazamakuru biri ku kigero cya 92.1%, naho ubwinshi bw’ibitangazamakuru n’ubwiza n'ubwinshi b'ibyo bitangaza biri ku kigero cya 87.3%.

RGB ivuga kandi ko uruhare rw’ itangazamakuru mu iterambere ry’imiyoborere myiza na Demokarasi biri ku kigero cya 85%, iterambere ry’itangazamakuru mu gukora kinyamwuga biri ku kigero cya 62.4% naho kubona amakuru bikaba biri ku kigero cya 77.8%.

Bamwe mu banyamakuru basanga kuba iterambere ry’itangazamakuru mu gukora kinyamwuga biri ku kigero cya 62.4%, ari ikibazo gikomeye ariko bagasanga nabo ubwabo hari ibyo bakora mu kongerera ubumenyi abanyamakuru hagamijwe kunoza ibyo bakora, gusa muri rusange bashima icyegeranyo nkiki nubwo babona hari ibyakongerwamo.

Oswalid Mutuyeyezu yagize ati "Banyiri ibitangazamakuru ubwabo, igihe bashingaga ibitangazamakuru bagombaga guteganya abazajya baza kubahugurira abanyamakuru, leta yashyizeho amashuri icyokora bashyireho akayunguruzo hajye hinjiramo koko abakunda uwo mwuga."

Hakuzwumuremyi Joseph we yagize ati "Iki cyegeranyo ni cyiza, igisigaye RGB ige iza tuganire ingingo ku yindi ku bibazo biba byagaragaye. Bamwe mu bayobozi bayobozi ibitangazamakuru nabanyiri ibitangazamakuru basanga mu kuzamura urwego abanyamakuru bakoraho kinyamwuga hari ibyatangiye gukorwa nabo ubwabo mu kubishakira igisubizo ariko hari ibyashyirwamo imbaraga n’impande zose zirebwa n'iki kibazo."

Ku bijyanye n’igipimo cyo gukora kinyamwuga no kwiteza imbere mu buryo bw’ubushobozi byagaragaye ko biri ku rugero ruto, Umukuru Mukuru wa RGB, Dr Usta Kaitesi agaragaza ko hari ibyo leta yatangiye gukora mu rwego rwo kubishakira ibisubizo.

"Hari ibigaragara ko hakirimo ikibazo mu kubaka ubushobozi no kwigenzura kw'abanyamakuru, icyo abanyamakuru bazagikoraho cyane, naho ibyo kunoza Politike y’itangazamakuru no mu mategeko ibyo Minaloc na RGB tuzagira uruhare mu kubinoza ariko mu by'ubushobozi, mu by'amafranga turi gukora ikindi cyegerenyo kizaba kigaragaza uko itangazamakuru ryakwihaza mu buryo bw'amafranga, nibirangira tuzaza tuganire n'abari mu mwuga harebwa icyakorwa n'uburyo cyakorwa ngo itangazamakuru ryacu ryinjire mu bucuruzi bw’itangazamakuru."

Ikurikije ibyavuye muri ubu bushakashatsi, RGB isanga hakwiye gukorwa amavugurura mu bisabwa abashaka kwinjira mu mwuga w’itangazamakuru, hagakorwa kandi ubukangurambaga kuri banyiri ibitangazamakuru n’ababiyobora mu kubahiriza itegeko ry’umurimo.

Mu guhangana na Covid19 isa n’iyashegeshe uru rwego n’ubundi rusanzwe ruvugwamo ubushobozi buke mu by'umutungo, RGB ivuga ko hari ibitangazamakuru 25 byagabanyijwe agera kuri miliyoni 200, hagamijwe kubizahura kuko byari byashegeshwe cyane n'iki cyorezo.


Fiston Felix Habineza




Ba uwambere gutanga igitekerezo

Tanga igitekerezo:



RSS FEED

Ubuhamya bw'abakinnyi barokowe na Siporo muri Jenoside yakorewe Abatutsi

REG BBC yisubije Thomas Cleveland Jr

Oscar Pistorius yafunguwe ku mbabazi nyuma y'imyaka 9 afunze kubwo kwica um

Jurrien Timber myugariro wa Arsenal ari mu Rwanda muri Gahunda ya Visit Rwanda

Twitege iki kuri Tour du Rwanda ya 2024?

Amagare: FERWACY yabonye abayobozi bashya

Perezida Kagame yakiriye abegukanye ibihembo bya Trace Awards 2023

Car Free Day: Umujyi wa Kigali washimiwe kugira ibikorwaremezo byorohereza abage